Nyagatare: Abakoresha umuhanda Nyagatare Tabagwe babangamiwe n’amatara yazimye

  • HITIMANA SERVAND
  • Kamena 17, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Abagenzi bakoresha umuhanda uva mu mujyi wa Nyagatare werekeza mu Murenge wa Tabagwe bavuga ko babangamiwe no kuba amatara yo kuri uyu muhanda atacyaka aho kuri ubu mu masaha y’ijoro bahagenda mu mwijima.

Uyu muhanda washyizwemo kaburimbo n’amatara yo ku muhanda abawukoresha bavuga ko bari basanzwe bagenda batikanga kubera ko hakaga. Kuba amatara yo ku muhanda yarazimye ngo bigira ingaruka ku ikoreshwa ry’uyu muhanda kubera ko haba hijimye ndetse bamwe bagatinya kuwukoresha mu masaha akuze.

Karuranga Theodore yagize ati: “Uyu muhanda uca mu nzuri ahantu hamwe na hamwe hadatuwe ku buryo kuba twari dusanzwe tuwukoresha amasaha yose byaterwaga no kuba harakaga ku buryo ntawikangaga umutekano muke. Aho aya matara azimiye ubu twongeye kujya dutanguranwa n’amasaha kugira ngo tuve mu nzira hakibona.”

Akomeza agira ati: “Twifuza ko uyu muhanda wakongera ugacanirwa kuko usigaye ugira abagenzi benshi baba bakeneye kugenda ahabona. Iyo hatabona biragoye kwizera umutekano kuko hari abikinga mu mwijima bakambura abagenzi.”

Kamikazi Jane avuga ko kuba uyu muhanda utagifite urumuri bituma hari abacururizaga mu mujyi wa Nyagatare bataha kare bityo bikabateza igihombo.

Ati: “Ubu nkatwe abacururiza mu mujyi dusigaye dutaha kare kubera gutinya kuhanyura hatabona. Ni mu gihe ubusanzwe abakiliya bakunze kuboneka ku mugoroba bavuye mu kazi. Gutaha kare rero bitugiraho ingaruka zo gutaha tudacuruje uko byari bisanzwe cyangwa tugatangira make ibicuruzwa byacu kugira ngo twiyanure hakiri kare.”

Akomeza ati: “Byaba byiza bongeye gucanira uyu muhanda, tukajya duca ahabona ndetse tugakora n’imirimo yacu nta gusiganwa n’amasaha.”

Umuyobozi wa REG ishami rya Nyagatare Niyonkuru Benoit avuga ko ibikorwa byo gucanira uyu muhanda n’indi mihanda yubakwa n’Akarere bihabwa ba rwiyemezamirimo bagirana amasezerano n’Akarere kakanakurikirana uko babishyira mu bikorwa aho ibidakozwe neza basabwa kubikosora.

Ati: “Iyo rwiyemezamirimo hari ibyo atakoze neza abamuhaye isoko baramukurikirana agakosora ibisabwa nkuko biba bikubiye mu masezerano. Aha naho hararebwa ikibazo cyabaye tujye inama z’uko bikosorwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague, yabwiye Imvaho Nshya ko iki kibazo kizwi ndetse ko hari ibyo bumvikanyeho na Rwiyemezamirimo kugira ngo uyu muhanda ucanirwe.

Yagize ati: “Iki kibazo turakizi ni ikibazo cya tekiniki cyabaye amatara arazima ariko turi gukorana na rwiyemezamirimo ushinzwe gucanira uriya muhanda kugira ngo akosore ibyangiritse, amatara yongere yake. Twabwira abaturage ko mu gihe cya vuba umuhanda wongera gucanirwa kuko turi kubikurikiranira hafi.”

Uruhande ruriho amatara akaba ataka ni ukuva ahitwa mu Gakuba kugera Rutare, aha akaba ari ho hagiye kongera gucanirwa mu gihe ahandi hasigaye ho hatashyizweho amatara ariko na byo ngo bikaba bizakorwa umuhanda wose ugacanirwa ni ukuvuga ahashyizwe kaburimbo kuva mu Gakuba kugera Karama ku mbibi z’Umurenge wa Kiyombe.

Abakoresha uyu muhanda binubira ko amatara yashyizweho ataka
  • HITIMANA SERVAND
  • Kamena 17, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE