Igikombe cy’Isi: Lionel Messi yakosoye Algeria yandika amateka mashya
Ibitego bya Lionel Messi byafashije Argentine gutsinda Algeria ibitego 3-0 mu mukino wo mu Itsinda J ry’Igikombe cy’Isi cya 2026, wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2026.
Uyu mukino watangiye saa cyenda zo mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu, wabereye kuri Arrowhead Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri uyu mukino, Argentine ifite igikombe giheruka ntiyatinze gufungura amazamu ku munota wa 17 gusa, Lionel Messi atsinda igitego cya mbere ku mupira mwiza Rodrigo De Paul yamuhaye.
Messi yatsinze gitego cya kabiri ku munota wa 60, na ho icya gatatu kijyamo ku munota wa 76 ahawe umupira na Nico González.
Gutsinda ibitego bitatu byabonetse muri uyu mukino byatumye aba umukinnyi wa mbere ukuze utsinze “hat-trick” mu Gikombe cy’Isi, akuyeho agahigo kari gafitwe na Cristiano Ronaldo ko wabikoze mu 2018. Ni mu gihe yari inshuro ya mbere Messi atsinze ibitego bitatu mu Gikombe cy’Isi.
Messi kandi yageze ku gahigo ka Miroslav Klose ko gutsinda ibitego byinshi (16) mu mateka y’Igikombe cy’Isi. Mu wundi mukino wabaye muri iri tsinda, Austria yatsinze Joradanie ibitego 2-1.


