Umwana uzi ubwenge bamusiga yinogereza – MIGEPROF

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 17, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Batamuriza Mireille, yibukije abana ko na bo bafite inshingano zo kwita ku buzima bwabo, bakamenya ubushobozi bifitemo bwatuma bafatanya n’abandi mu gutanga umusanzu mu iterambere ryabo.

Yabigarutseho tariki 16 Kamena 2026, mu Karere ka Kayonza ubwo hizihirizwaga Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika ku rwego rw’Igihugu, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ndera neza, Nkure nemye.”

Batamuriza avuga ko nubwo ababyeyi bakwiye kwita ku bana bakabaha uburere bwiza burimo ibikenerwa by’ibanze byubaka iterambere ryabo n’ibibafasha mu marangamutima no kugira ubwonko bukura neza ariko kandi muri urwo rugendo umwana na we afite inshingano kugira ngo ibyo byose bigerweho.

Yagize ati: “Umwana uzi ubwenge bamusiga yinogereza… Tuba twaje kubasura, kubaganiriza ariko turabasiga mwinogereza.

Hano havugiwe byinshi ariko buri umwe akuremo ubutumwa bumureba, bumurinda we ubwe kugira ngo nk’umwana w’Umunyafurika azakomeze abeho imyaka myinshi aryoherwe n’iterambere. Mugire umwete mu masomo yanyu, mujye mujya mu biruhuko mube ab’umumaro.”

Uwo muyobozi kandi akomeza agaragaza ko nubwo hari ibyo kwishimira byagezweho ariko hakiri urugendo n’ibyo kwitabwaho nk’ihohotera rikorerwa abana, imirimo ivunanye ikoreshwa abana, inda ziterwa abangavu, guta ishuri n’ibindi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana mu Rwanda, UNICEF, Julianna Lindsey yagaragaje ko mu myaka 40 bamaze bakorera mu Rwanda bishimira uburyo iterambere ry’umwana ryitabwaho.

Ati: “Mu myaka 40 UNICEF imaze ikorera mu Rwanda, twabonye iterambere ry’umwana rizamuka. Turashimira Leta y’u Rwanda ku ngamba yafashe zigamije guteza imbere uburezi bw’umwana, zirimo uburezi kuri bose, ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, kurwanya imirire mibi, gukumira ihohotera rikorerwa abana; bikiyongeraho gufatira ifunguro ku ishuri kandi riboneye, ni byinshi twagendanyemo kandi tuzakomeza gukorana.

Mu Rwanda, Itegeko Nshinga riteganya ko umwana ari umuntu wese ufite munsi y’imyaka cumi n’umunani. Ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu 2022 ryerekanye ko abana bari munsi y’imyaka 18 mu Rwanda ari 45% by’abaturage.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 17, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE