Ishimwe Akanigi Melissa yanditswe muri ’Guinness de Records’ abikesha gukina Golf

Ishimwe Akanigi Melissa yanditswe muri ’Guinness de Records’ abikesha gukina Golf

Umunyarwandakazi Ishimwe Akanigi Melissa ukina umukino wa Golf yanditse amateka atarakorwa n’undi muntu ku Isi, nyuma yo gukina imyobo 18 mu minota 52 nta muntu umufashije, bituma ahita ashyirwa mu gitabo cy’abakoze ibintu bidasanzwe ku Isi, ’Guinness de Records.’

 Ibi yabigezeho kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Gicurasi 2025, ku kibuga cya Golf i Nyarutarama.

Ishimwe Akanigi Melissa washyizeho aka gahigo mu mukino wa Golf ku Isi, yamenyekanye mu 2020 ubwo yari yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda nubwo atabashije kugira ikamba yegukana.

Uyu mukobwa ashyizeho aka gahigo nyuma y’imyaka hafi ibiri atangiye gukina wa Golf.

Nyuma yo gukora amateka Akimara yashimiye buri wese wamubaye hafi mu rugendo.

Ati “Ndashimira buri wese wagize umuhate mu kumfasha. Uyu munsi ndabikoze kandi wenda ejo nshobora gutekereza gukuraho aka gahigo nashyizeho. Ibi nabikoreye igihugu cyanjye ndetse n’abagore bo mu Rwanda mu kwerekana ko natwe dushoboye.”

Melisa Ishimwe Akanigi yabaye umukinnyi wa kabiri wo mu Rwanda ugiye mu mateka ya Guinness World Record nyuma ya Uwamahoro Cathia, ukina cricket wanditse amateka atarakorwa n’undi muntu mu cyiciro cy’abari n’abategarugori yo kumara amasaha 26 aterwa udupira (batting) ataruhutse.

Ishimwe Akanigi Melissa yanditse amateka ahita ashyirwa muri Guinness de Records
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42