Ish Kevin yashyize hanze indirimbo ‘Questions’ yafatanyije na Ken Sol

Ish Kevin yashyize hanze indirimbo ‘Questions’ yafatanyije na Ken Sol

Umuhanzi Ish Kevin yashyize hanze indirimbo nshya yise “Question” yakoranye na Kenny Sol, agaragaza ko ari indirimbo yibanda ku matsiko umuntu yagira igihe ahuye n’undi akamwishimira bitewe n’uko asa cyangwa ateye akifuza kumenyana na we biruseho.

Mu butumwa itsinda rya Ish Kevin, ryatangaje ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026 bagize bati: “Question ni indirimbo abantu bahita bumva kandi bakunda kubera ko igitekerezo cyayo cyoroshye, gifatika kandi gifite uburyohe. Mu gushyira hanze amashusho yayo, twashakaga gukora indirimbo yafasha abantu gususuruka aho baba bayirebera hose, wayumvira mu tubyiniro cyangwa ukayirebera i wawe kuri televiziyo.”

Iryo tsinda ryakomeje rigira riti: “Igitekerezo cy’indirimbo ya ‘Questions’ cyubakiye ku matsiko n’ibibazo umuntu agira igihe ahuye n’umuntu agakurura amarangamutima ye akamwishimira akaba yakwifuza kumumenya byisumbuyeho ngo yumve niba bakundana.”

Mu nyikirizo yayo bagira bati: “Ese umeze neza, ufite umukunzi cyangwa uri wenyine mu bijyanye n’urukundo, wumva Icyongereza cyangwa Igifaransa, uri mwiza mu byo ukora bikunze twajya duhura buri munsi […]”

Ijwi rya Kenny Sol ryumvikanisha amagambo meza y’urukundo mu nyikirizo y’iyo ndirimbo, mu gihe Ish Kevin yumvikanamo mu buryo bwe amenyerewemo bwa Kinyatrap, kuvanga indimi zitandukanye no gukoresha amagambo yumvwa cyane n’urubyiruko mu rwego rwo kwigwizaho cyane abakunzi bumva ibyo avuga bose ibyo akunze kwita “street vibe.”

Ni indirimbo isohotse nyuma y’igihe gito ashyize hanze iyo yise ‘Kibasumba’ yafatanyije na Bushali yakunzwe cyane n’ingeri zose, baba abato n’abakuru kubera amashusho n’injyana yayo bishingiye ku muco gakondo w’Abanyarwanda, mu gihe amashusho ya Question yo agaragaza ubuzima bugezweho, cyane cyane imyambarire ndetse n’imikinire ihuye neza n’ibisobanuro by’iyo ndirimbo.

Ish Kevin yasohoye indirimbo nshya yise Question ayifatanya na Ken Sol
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25