Irani: Abantu 11 baguye mu gitero cyagabwe   kuri Sitasiyo ya Polisi  

Irani: Abantu 11 baguye mu gitero cyagabwe   kuri Sitasiyo ya Polisi  

Kuri uyu wa Gatanu, televiziyo y’igihugu ya Irani yatangaje ko igitero cy’umutwe w’intagondwa z’abayisilamu cyagabwe kuri sitasiyo y’Amajyepfo ya Irani cyahitanye abantu 11 abandi benshi barakomereka.

Umuyobozi wungirije w’intara ya Sistan na Baluchistan, Ali Reza Marhemati, yavuze ko abapolisi n’abasirikare bakuru bishwe abandi bagakomerekera mu gitero cya saa mbiri za mu gitondo cyabereye mu mujyi wa Rask.

France 24 yanditse ko Televiziyo y’igihugu yemeje ko  icyo gitero cyagabwe na Jaish al-Adl, (umutwe w’intagondwa z’abayisilamu b’Abasuni).

Mu 2019, Jaish al-Adl yatangaje ko ari yo nyirabayazana w’igitero cy’umwiyahuzi cyabereye muri bisi cyahitanye abantu 27 bo mu mutwe w’ingabo zo muri Irani.

Mu mezi ashize, abarwanashyaka n’imitwe y’intagondwa mito yo mu karere yiganjemo Abasuni bagabye ibitero kuri Polisi mu rwego rwo kwigomeka ku kuri Leta.

Intara ya Sistan na Baluchestan ni kamwe mu duce twateye imbere muri Irani.

Ni ho habereye ibikorwa bikomeye byo kwigaragambya nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu gihugu hose kubera urupfu rw’abapolisi bafunzwe ndetse n’umugore w’imyaka 22, witwa Mahsa Amini wo muri Teherani wari warafunzwe azira kwambara nabi umwenda wa kisilamu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  2. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  3. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  4. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49
  5. Abadepite ba EALA basabwe kutaba ba nyamwigendaho  8 Ukwakira 2026 Saa 17:39