Iran yatsembeye Trump wayisabye kumanika amaboko; imuteguza akaga

Iran yatsembeye Trump wayisabye kumanika amaboko; imuteguza akaga

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei yaburiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, amuteguza ko azahura n’ingaruka n’akaga gakomeye naramuka yivanze mu ntambara bahanganyemo na Isiraheli.

Ayatollah Ali kandi yatangarije kuri Televiziyo y’igihugu ko Iran itazigera ishyira intwaro hasi nyuma y’uko Trump yari amaze gusaba ko bamanika amaboko nta mananiza cyangwa nawe akambarira urugamba.

Mbere y’uko Ayotollah agira icyo atangaza, Trump yari yabanje kuvuga ko uwo muyobozi aho yihishe  hazwi kandi kwicwa byoroshye ndetse ko kwihangana kw’Amerika kurimo kurangira, bityo Iran ikwiye kumanika amaboko itazuyaje.

CBS News yatangaje ko Trump arimo gusuzuma uko yakwifatanya na Isiraheli mu kugaba ibitero ku bikorwa remezo bya Iran bijyanye n’ingufu za kirimbuzi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kugenzura ingufu za kirimbuzi, (IAEA) ryavuze  ko Isiraheli yagabye ibitero ku nganda ebyiri za Iran zikora ibyuma byifashishwa  mu gukora uranium, mu ijoro ryakeye.

Iran na yo yatangaje ko yohereje igisasu gifite umuvuduko cya ‘hypersonic’ kuri Isiraheli.

Uyu ni umunsi wa gatandatu w’intambara ya Iran na Isiraheli ndetse ikomeje gutuma abantu babura ubuzima n’abandi bakavanwa mu byabo mu mujyi nka Tehran muri Iran, n’ahandi mu gihe abasigaye babayeho mu bwoba.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22