Inzozi zigiye kuba impamo ku rubyiruko rufite impano

Inzozi zigiye kuba impamo ku rubyiruko rufite impano

Tinyuka Talent Show ni amarushanwa y’abanyempano batandukanye harimo abafite impano yo kuririmba, gusetsa, gukina filime ndetse n’abafite n’iyo gucuranga. Agiye kuba ku nshuro yayo ya Mbere mu Rwanda.

Aya marushanwa yateguwe n’isosiyite yitwa ‘Lucky Entertainment’ itari imenyereweho gutegura amarushanwa mu Rwanda.

Tinyuka Talent Show ije kugaragaza impano z’abana ba banyarwanda mu gihe mu Rwanda hari abanyempano benshi ariko batabona aho kuzigaragariza.

Umwe mu basore bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, Lucky Promoter, akaba anazwiho gushakira abahanzi batandukanye akazi ko kuririmba mu tubari no mu bindi birori.

Avuga ko iki gitekerezo akimaranye igihe ariko ko yari yarabuze ubushobozi bwo kubikora.

Ati: “Nagize Imana mbona umugiraneza wemera kumfasha kugira ngo iki gikorwa agishyire mu bikorwa bye. Nifuza ko iri rushanwa ryajya riba kenshi mu biruhuko by’abanyeshuri kuko abana baba bakeneye kugaragariza ababyeyi babo impano bafite ariko bakabura uko babibereka bitewe n’amasomo.”

Kugeza ubu hamaze kwiyandikisha abanyempano basaga 70 bazahatana mu irushanwa ‘Rya ‘Tinyuka Talent Show’ rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere.

Mu banyempano 70 bazahatana, bazavamo batatu bazahembwa ariko mu gihe haba habonetse ubushobozi hakazajya hahembwa buri mwana witabiriye irushanwa.

Abazahatana bazatorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, aho banyura ku ityazo.com. Amajwi yose azabarwa ku munsi wa nyuma tariki 27 Ukwakira 2024, nyuma kandi hazatorwa andi majwi hifashishijwe akanama nkemurampaka.

Lucky asaba Abanyarwanda kumushyigikira muri iki gikorwa cyo kwerekana impano z’abana ba banyarwanda kuko ngo na bo barashoboye.

Biteganyijwe ko Tinyuka Talent Show izabera Kacyiru munsi ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, ahazwi nka ‘Connect Villa’ mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Lucky Promoter, uzwiho gushakira abahanzi akazi mu tubyiniro mu Mujyi wa Kigali
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 4
Mr four peace Man

Kabx ibyobinu mwatweguye nibyiza abanyemanobajyiye kugaragara

Manirakiza jean Bosco

Mwiriwe nonex burikarere kagize urwanda muzakuramo abazahagararira abandi muturere

Teta

Andika Igitekerezo hano

Tuyambaze Patrick

Mfite impano yo kuririmba no kwandika indirimbo Kandi iki gitekerezo ni kiza cyane

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48