Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zatanze ibikoresho by’ishuri muri Mozambique

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zatanze ibikoresho by’ishuri muri Mozambique

Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo guhashya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zatanze ibikoresho by’ishuri birimo amakayi n’amakaramu ku banyeshuri batishoboye bo muri aka gace.

Ku wa 25 Ukwakira ni bwo hatanzwe ibi bikoresho ku mashuri haba abanza n’ayisumbuye yo mu Karere ka Mocimboa da Praia ari yo: Unidade, Tete, Maniritha, Naitope na Chibanga.

Hatanzwe amakaye 3,100, n’amakaramu 2,530 byagejejwe kuri aya mashuri, buri mwana wo mu mashuri abanza yahawe amakayi 2 hamwe n’amakaramu 2 mu gihe  abo mu mashuri yisumbuye bahawe amakayi 4 n’amakaramu 3, ndetse n’abarimu na bo bahawe amakayi n’amakaramu bizabafasha mu mirimo yabo ya buri munsi.

Salmos BACAR Umuyobozi ushinzwe uburezi muri Mocimboa da Praia wavuze mu izina ry’Akarere, yavuze ko nyuma y’igihe kinini amashuri afunze kubera umutekano muke yongeye gufungurwa.

Ati: “Muri Mutarama 2023, Guverinoma ya Mozambique yongeye gufungura ku mugaragaro amashuri abanza n’ayisumbuye mu Karere ka Mocimboa da Praia nyuma y’imyaka myinshi afunzwe kubera umutekano muke wazanywe n’inyeshyamba mu ntara ya Cabo Delgado.

Yakomeje ashimira u Rwanda ku kugarura umutekano wa Mozambique no kuba rwaratsinze neza inyeshyamba rukagarura ituze mu baturage ba Cabo Delgado.

Ingaruka z’intambara yatewe n’imitwe y’iterabwoba mu myaka ine, muri Cabo Delgado zahungabanije gahunda y’uburezi aho abana hafi ya bose bari bararetse ishuri.

Nubwo basubiye mu buzima busanzwe no kubaka inzego z’imibereho harimo no gufungura amashuri, imbogamizi nyamukuru iracyari ubukene bukabije ndetse no kutagira ibikoresho by’ibanze by’abaturage.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54