Intumwa z’u Rwanda mu Butumwa bw’Amahoro zibutse Jenoside

Intumwa z’u Rwanda mu Butumwa bw’Amahoro zibutse Jenoside

Ku munsi w’ejo, ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (CAR) na Sudani y’Epfo zifatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’Isi yose mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuhango wabereye muri Santarafurika wateguwe ku bufatanye bw’Ambasade y’u Rwanda n’Ingabo na Polisi bari mu Butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu.

Uwo muhango wabereye mu Murwa Mukuru wa Santarafurika witabiriwe na Perezida w’icyo Gihugu Faustin Archange Touadera.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye, Ambasaderi w’u Rwanda muri CAR Olivier Kayumba, yashimiye Perezida Touadera wifatanyije n’Umuryango Nyarwanda muri iki gihugu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko amateka y’u Rwanda mbere y’umwaka wa 1994 yaranzwe n’urwango, amacakubiri ndetse no gutesha agaciro bamwe mu Banyarwanda ari na byo byaje kuvamo amahano yambuye ubuzima inzirakarengane zisaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 guhera ku ya 7 Mata.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaba anashinzwe Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie) n’Umuryango w’Abanyasantarafurika baba mu mahanga Madamu Sylvie Baïpo-Temon, yagarutse ku mbaraga Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda bashyize mu Bumwe n’ubwiyunge nka kimwe mu bimenyetso cy’ubushake bwa Politiki bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wiyemeje kwimakaza imiyoborere myiza n’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Muri Sudani y’Epfo, ibikorwa byo kwibuka byabereye ku birindiro by’’ahitwa   Tomping Base, mu Murwa mukuru w’icyo Gihugu ari wo Juba, bikaba byaritabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri ushinzwe Guverinoma Dr Martin Alia Lomuro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije Deng Dau Deng, Umugaba Mukuru w’Ingabo wungirije wa Sudani y’Epfo Lt Gen Thoi Chany, na Komiseri wa Polisi ya UNMISS Christine Fossen n’abandi.

Mu izina rya Leta ya Sudani, Minisitiri ushinzwe Guverinoma Dr Martin Alia Lomuro yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda bwabashije guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko ari isomo rikomeye ibihugu by’Afurika n’Isi yose bikwiye kwigiraho.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Polisi y’u Bubiligi yasatse urugo rwa Perezida Tshisekedi i Buruseli 14 Ukwakira 2026 Saa 18:03
  2. Minisitiri Amb. Nduhungirehe yahuye n’Abanyarwanda baba muri Mali 14 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Nyamagabe: Abatutsi basaga ibihumbi 20 bishwe mu 1963 14 Ukwakira 2026 Saa 16:34
  4. Butera Knowless yatumiwe nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo ‘Improper Access’ 14 Ukwakira 2026 Saa 15:20
  5. Levixone na Desire Luzinda baritegura kwibaruka impanga 14 Ukwakira 2026 Saa 15:04