Intumwa za Kongere y’Amerika zaje gutsura umubano n’u Rwanda

Intumwa za Kongere y’Amerika zaje gutsura umubano n’u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Ukwakira, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Senateri wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Mike Rounds na Ron Estes, umwe mu bagize Kongere y’icyo gihugu.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abo bayobozi ku mubano w’u Rwanda n’Amerika, ingingo zirebana n’ibibazo by’Akarere ndetse n’Isi yose muri rusange.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nanone, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo Marizamunda Juvenal aherekejwe n’Umuyobozi ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda Brig. Gen. Patrick Karuretwa.

Abo bayobozi kandi banakiriye n’irindi tsinda ry’intumwa za Kongere y’Amerika.

Ibiganiro bagiranye n’izo mpande zombi byibanze ku butwererane bw’u Rwanda n’Amerika mu bya gisirikare, urugendo rw’iterambere rw’Ingabo z’u Rwanda n’imiterere y’umutekano mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bisanzwe bifitanye umubano uzira amakemwa mu nzego zirimo kubungabunga amahoro, kwita ku buzima na serivisi z’ubuvuzi, umutekano mpuzamahanga w’ibiribwa n’ingufu, ubucuruzi n’ishoramari, kurwanya iterabwoba no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48