Inteko y’Umuco yatangaje ko kuba inzu zimurika ibitabo zikiri nke bituma ibitabo biboneka ku isoko biba bike, ndetse ibyinshi bikaba bigaragaramo amakosa, bitujuje ubuziranenge, ibikomeje kubera imbogamizi abaturage mu gukangukira umuco wo gusoma.
Intebe y’Inteko, Amb. Robert Masozera yabikomojeho kuri uyu wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2026, ubwo habaga imurikabikorwa rya Serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu 2026 n’amahugurwa ku gitabo.
Yagize ati: “Aho ubona tukiri inyuma umuntu atatinya kuvuga ni mu gutangaza ibitabo, kuko inzu zisohora ibitabo zikiri nke binatuma n’ibitabo bikigaragara ku isoko bikiri bike ari na yo mpamvu dukomeza gukora amahugurwa nk’aya kugira ngo abantu bakomeze bagire umuco wo kwandika hibandwa ku bitabo bifite ireme.”
Amb. Robert Masozera yakomeje avuga ko hakiri imbogamizi z’uko n’abanditsi usanga batagana amazu atunganya akanamurika ibitabo, ahubwo bagahitamo kubyikorera, ibituma hakomeza kugaragaramo amakosa ndetse bimwe bikaba bitujuje ubuziranenge.
Nzabonimpa Patrick, umwanditsi ukiri muto, avuga ko amafaranga bacibwa aba ari menshi ku mwanditsi ukishakisha, hakabaho n’ibura ry’uburyo byaganirwaho akagabanyuka.
Yagize ati: “Imbogamizi igora cyane cyane abanditsi bakiri bato ni ukubona inzu zisohora ibitabo gukorana na zo, akenshi izo dufite hano usanga zisaba amafaranga yaba ari ayo kugorora, kugitunganya, kucyamamaza, kugikoramo amakopi (copies), ugasanga badafite ubwo bushobozi.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa mu nzu imurika ibitabo ya Bridge Vision, Tuyishime Françoise, avuga ko impamvu hakiri ibitabo bigaragaramo amakosa biterwa no kuba hari abanditsi bahitamo kwikorera byose ntibirirwe babagana.
Ati: “Akenshi biterwa n’uko biba bitanyuze mu mazu atunganya ibitabo, bityo umwanditsi arandika, akikosora bigatuma igitabo gisohoka kidafite umwimerere mu gihe iyo anyuze mu nzu itunganya ibitabo bamufasha kunonosora ibyo yanditse bakanamufasha kugira ngo igitabo cye gisohoke kiri ku rwego mpuzamahanga.”
Akomeza avuga ko ubuke bw’ayo mazu n’ibiciro bikiri hejuru ari byo biba inkomyi abanditsi, bityo bigatuma birinda kugana n’amake ahari.
Ati: “Ziracyari nke kubera imbogamizi zikiri mu bwanditsi, nk’uko bizwi inzu zitunganya ibitabo ni ubucuruzi, haracyari imbogamizi mu buryo bwo kugurisha ibitabo, abasomyi baracyari bake, kandi ibigo birimo iby’amashuri byakabaye bitubera abaguzi ntabwo birabyitabira cyane.”
Imibare y’Inteko y’Umuco igaragaza ko kugeza ubu Serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu zifite ibitabo 5 000 bicapye bicungwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya KOHA. Hifashishijwe kandi uburyo bw’iyakure buzwi nka OPAC, abantu bashobora gusura ibitabo biri mu isomero.








Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE