Ingabo z’u Rwanda n’iza USA zigiye kuvura abasaga 5000

Ingabo z’u Rwanda n’iza USA zigiye kuvura abasaga 5000

Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zikorera ku mugabane w’Afurika (USAFRICOM) n’inkeragutabara za Leta ya Nebraska, kuri uyu wa Mbere taliki ya 7 Kanama 2023, batangiye igikorwa cy’iminsi itanu cyo kuvura abaturage indwara ziytandukanye.

Ni igikorwa cy’ubuvuzi kirimo kubera mu Kigo Nderabuzima cya Gashora n’Ikigo Nderabuzima cya Ngeruka mu Karere ka Bugesera, biteganyijwe ko kizasoza ku wa Gatanu taliki ya 11 Kanama 2023.

Byitezwe ko iyi gahunda izasozwa hamaze kuvurwa abaturage barenga 5000 nk’uko byashimangiwe na Lt. Col. Dr. John Bukuru, umuganga waturutse mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare biherereye  i Kanombe.

Indwara zirimo kuvurwa zirimo izifata amagufwa, indwara zo mu nda, iz’amenyo, izo mu mazuru, mu matwi no mu muhogo, izifata amaso, n’izifata imyanya y’abagabo, iz’abagore n’izindi.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda butangaza ko mu byo RDF yiyemeje gutangamo umusanzu mu iterambere ry’Igihugu ishyigikira ibikorwa by’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, aho n’ubuvuzi bushyirwamo imbaraga kuko iterambere ryose rishingira ku baturage bafite amagara mazima.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17