Ingabo za EAC ziyemeje ubufatanye mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima

Ingabo za EAC ziyemeje ubufatanye mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima

Abayobora serivisi z’ubuzima mu ngabo zo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bahuriye i Kigali guhera ku wa Kane taliki ya 17 kugeza kuri uyu wa Gatanu ku ya 18 Gashyantare 2022, aho barimo kuganira ku bufatanye n’ingamba zo guhangana n’ibibazo by’ubuzima mu ngabo z’ibihugu bigize uwo mu ryango.

Bivugwa ko ubwo bufatanye bugomba kujyana no gutegura uburyo buhamye bw’ubufatanye mu gukora ubushakashatsi ku buvuzi ndetse no gukora ubusesenguzi kuri servsi z’ubuvuzi zitangwa na Repubulika y’u Rwanda.

Maj Gen Ferdinand Safari, Umuyobozi Ushinzwe Politiki n’imikorere muri Minisiteri y’Ingabo wari unahagarariye Umugaba Mukuru wa Ingabo z’u Rwanda (RDF), yavuze ko icyorezo cya COVID-19 Isi ihanganye na cyo uyu munsi cyagaragaje agaciro ko kwitegura guhangana n’ingorane z’ibyorezo byandura n’ibindi byose.  

Yavuze ko by’umwihariko, abasirikare n’izindi nzego zishinzwe umutekano mu gihugu icyo ari cyo cyose bashobora kugira uruhare mu gukwirakwiza ibyo byorezo babikura mu mahanga cyangwa bakabijyanayo ari na yo mpambu basabwa guhora biteguye.

Ati: “Turabizi neza ko kohereza abasirikare mu butumwa bishobora gutuma bajyana cyangwa bagakura umubare munini w’indwara zandura mu mahanga kandi ibyo bisaba ubufataanye mu kubikumira, ari na byo bisobanura agaciro gakomeye k’iyi nama.”

Maj Gen Safari yakomeje ashimangira ko ubufatanye no guhererekanya amakuru y’ubuzima mu ngabo zo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ari ingenzi cyane mu guhangana n’ingorane z’ubuzima ziriho ubu ndetse n’izo mu gihe kizaza.

Brigadier (Dr) Achieng Obilo waturutse muri Kenya, akaba ari na we uyoboye iyo nama, yavuze ko imyanzuro bafata iza kwibanda cyane ku gutegura uburyo bw’indongozi bushyigikira ibihugu bigize EAC mu kuzuza inshngano z’ibikorwa bya gisirikare no mu kirere cyugarijwe na COVID-19 n’ibindi byorezo.

Iyi nama y’abayobozi ba serivisi z’ubuzima mu ngabo z’ibihugu bya EAC yateranye hakurikijwe ingingo ya 2 y’amasezwerano agenga uyu muryango ku birebana n’ubufatanye mu bya gisirikare, ikaba ije mu muri gahunda yagutse y’ibikorwa by’ubufatanye mu rwego rwa gisirikare yatangiye muri Mutarama ikazageza muri Kamena 2022.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1.  Musanze: Abashaka kubakisha ibiti mu Kinigi bihanangirijwe  15 Ukwakira 2026 Saa 17:38
  2. U Rwanda ni umuturanyi ugutera kwifuza ababyeyi beza- Dr Okello 15 Ukwakira 2026 Saa 15:42
  3. Abanyeshuri bo mu bigo 220 barigishwa indangagaciro z’ubutwari 15 Ukwakira 2026 Saa 15:12
  4. Rwanda Premier League yafatiye ibihano Kigali FC na Gicumbi FC 15 Ukwakira 2026 Saa 14:52
  5. RDC: Abiciwe ababo i Beni bamaze imyaka 12 basaba ubutabera  15 Ukwakira 2026 Saa 14:35