Indwara ziterwa n’ubushyuhe ziziyongeraho 400% muri 2050

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 21, 2023
  • Hashize amezi 3
Image

Ikinyamakuru kizobereye mu by’ubuganga cyatanze impuruza muri raporo yacyo, kivuga ko umubare w’abantu bicwa n’indwara zituruka ku bushyuhe uziyongeraho 400% ahagana mu 2050.

Ibyo ngo bizaba, ubushyuhe bw’Isi niburamuka bwiyongereyeho dogere ebyiri ugereranyije n’uko Isi yari imeze mbere y’uko ibihugu bikize bishyiraho inganda zivubura ibyuka bihumanya ikirere.

Byatangajwe muri Raporo y’uyu mwaka yasohotse ku wa Gatatu w’Icyumweru gishize mu kinyamakuru The Lancet cyazobereye mu by’ubuganga.

Raporo yiswe The Countdown, ‘Igihe Kiregereje’ igaragaza ingaruka imihindukire y’ikirere n’ibidukikije bigira ku buzima bw’abantu.

Umubare w’abantu bafite imyaka irenze 65 bahitanwa n’indwara zituruka ku bushyuhe, wiyongereyeho 85% mu myaka 10 ishize.

Iryo janisha ni ikigereranyo cy’uko ibintu byari byifashe hagati y’umwaka wa 1991 n’umwaka wa 2000.

Ubushakashatsi bukubiye muri iyo raporo bwasanze muri rusange ku Isi hose abantu bamara iminsi 86 bahanganye n’ubushyuhe burenze kamere.

Ubushakashatsi bw’iyo raporo bwasanze hari abantu barenga miliyoni 500 b’inyongera bashobora kwicwa n’inzara ahagana mu gice cya Kabiri cy’iki kinyejana, bitewe n’amapfa akomoka ku bushyuhe bw’umusubizo burengeje kamere.

Itsinda ry’abashakashatsi basohoye iyo raporo ya The Lancet barakerensa ubwiyongere bw’ibicanwa bikomoka kuri peteroli ndetse n’agahimbazamusyi gatubutse Guverinoma nyinshi na za Banki zikorera ku giti cyazo biha abacukura peteroli.

Indi Raporo yasohowe mu Cyumweru kibanziriza igishize n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Ibidukikije.

Iyo raporo iragaragaza ko ibihugu 20 mu bikungahaye cyane kuri peteroli n’ibikomeza uko ibintu bimeze ubu, bizaba bimaze kuvoma 110% bya peteroli y’umugereka hamwe na gazi 20 mu bikungahaye cyane kuri peteroli nibikomeza uko ibintu bimeze ubu, bizaba bimaze kuvoma 110% bya peteroli y’umugereka hamwe na gazi (umwuka waka) n’amabuye ya nyiramugengeri.

Icyo kigereranyo kirenze igipimo fatizo gisaba ko ubushyuhe bw’Isi butagombye kurenza dogere imwe n’igice bya Celsius.

Amasezerano yerekeranye n’imihindagurukire y’igihe yashyizweho umukono i Paris mu mwaka wa 2015, asaba kugumisha ubwiyongere bw’ubushyuhe kuri dogere 1.5, ugereranyije n’igihe ibihugu bikungahaye ku nganda byatangiriye kuvubura ibyuka bihumanya.

Mu bihugu 20 iyo Raporo yakozeho ubushakashatsi harimo Australiya, Brezile, u Burusiya, Arabiya Sawudite, Emirati Zunze Ubumwe z’Abarabu na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ibyo bihugu byose hamwe bikaba bihwanye na 82% ry’ibicanwa bikomoka kuri peteroli na 73% by’abaturage bakoresha ibiva kuri peteroli.

Iyo Raporo ikomeza ivuga ko nta na kimwe muri ibyo bihugu cyaba cyariyemeje nibura kugabanya peteroli, gazi, cyangwa amabuye ya nyiramugengeri bicukura kugira ngo ibyo bibe byafasha kwegera igipimo ntarengwa cyatanzwe cya dogere bya Celsius 1.5.

KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 21, 2023
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE