Indege ya FARDC yishe abasivili 10  ikomeretsa 25 i Kalehe

Indege ya FARDC yishe abasivili 10  ikomeretsa 25 i Kalehe

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoï 25 y’Ingabo za FARDC, yaroshye ibisasu bitagira ingano mu bice bituwe cyane bya Kalehe kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gashyantare 2025.

Ibyo bitero byahitanye ubuzima bw’abasivili 10 abandi 25 barakomereka ndetse n’inzu nyinshi z’abaturage zirasenyuka habariwemo n’Ibitaro Bikuru bya Kalehe.

Kalehe ni umujyi uherereye mu bilometero 60 uvuye i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bivugwa ko umaze iminsi mike ufashwe n’inyeshyamba za M23 zemeza ko nyuma yo gufata Umujyi wa Goma zumvishe ugutakamba kw’abaturage bahohoterwa n’ingabo za Leta.

Abaturage bo muri ako gace bashimira inyeshyamba za M23  ko zibacungira umutekano zidabasagararira. Umwe muri abo baturage yagize ati: “Tubabona bazenguruka badasagararira abaturage.”

Uyu munsi nib wo babonye indege y’ingabo za FARDC ibirayemo ibamishamo ibisasu biremereye byasenye ingo z’abaturage, amashuri, ibitaro n’insengero byiyongereye ku buzima bw’abaturage bwahise buhatikirira.

Mu kababaro kenshi, abaturage bo muri ako gace bavuga ko bababajwe cyane n’ingorane bakomeje gukururirwa na Leta yakabaye ibashyikiriza amahoro arambye.

Iyo ndege yoherejwe nyuma y’amasaha make bitangajwe ko abarwanyi ba M23 bamaze kwigaruria ibice bya Kalehe Centre  na Ihusi, aho ingabo za Leta zahise ziyabangira ingata.

Nyuma, bamwe mu barwanyi ba M23 bagaragaye mu mashusho bari ku biro bya Teritwari ya Karehe muri iyi centre, amakuru avuga ko bagenzura n’icyambu cy’uyu mujyi ku Kiyaga cya Kivu.

Ibinyamakuru muri RDC bivuga ko ingabo za Leta FARDC zifatanyije n’ingabo z’u Burundi zashinze ibirindiro bikomeye i Katana na Kavumu nk’Umujyi ufite ikibuga cy’indege uherereye mu bilometero 30 uturutse muri Santeri ya Kalehe.

Ibikorwa remezo bitandukanye byangijwe n’amasasu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14