Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports yongeye gutumiza inama y’Inteko Rusange

Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports yongeye gutumiza inama y’Inteko Rusange

Perezida w’Urwego Rukuru rwa Rayon Sports, Muvunyi Paul, yatumije inama y’Inteko Rusange izaterana tariki ya 7 Nzeri 2025 muri i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo.

Ibaruwa Imvaho Nshya ifitiye kopi yandikiwe abanyamuryango ku wa Gatatu, tariki ya 20 Kanama 2025, igira iti: “Ashingiye ku mategeko shingiro y ’Umuryango ‘Association Rayon Sports’ yatowe ku wa 02 Gashyantare 2025 mu ngingo yayo ya 14, akanashingira ku mwanzuro y’lnama y’Ubutegetsi yateranye ku wa 20/08/2025, anejejwe no kubandikira abatumira muri iyi Nteko Rusange isanzwe izabera i Nyarutarama tariki 7 Nzeri 2025 kuva saa tatu za mu gitondo.

Ku murongo w’ibizigirwa muri iyo nama harimo kureba hamwe raporo y’ibikorwa na raporo y’umutungo by’umwaka wa 2024-2025, gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imari by’umwaka wa 2025-2026.

Hari kandi raporo y’ubugenzuzi bw’imiyoborere n’umatungo by’umwaka wa 2024-2025 ndetse na raporo y’ibikorwa by’akanama gashinzwe gukenara amakimbirane muri 2024-2025 n’ibindi bitandukanye.

Iyi nama itumijwe nyuma y’uko muri Nyakanga, uru rwego rwari rwasabye ko yatumizwa muri Kanama ariko Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, akavuga ko harimo izindi gahunda zirimo ‘Rayon Day 2025’.

Iyi nama y’Rnteko Rusange igiye kuba mu gihe hamaze iminsi havugwa ubwumvikane buke hagati y’inzego z’ubuyobozi muri Rayon Sports cyane cyane hagati ya Komite Nyobozi iyobowe na Perezida Twagirayezu Thaddee ndetse n’Inama y’Ubutegetsi iyobowe na Paul Muvunyi aho badahuza ku ngingo zitandukanye.

Urwego Rukuru rwa Rayon Sports rwongeye gutumiza inama y’Inteko Rusange
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48