Imyanya itarimo abayobozi mu Nzego z’ibanze igiye kongera gutorerwa

Imyanya itarimo abayobozi mu Nzego z’ibanze igiye kongera gutorerwa

Komisiyo y’Amatora yatangaje mu gihe hari imyanya mu Nzego z’ibanze imaze igihe itarimo abayobozi hagiye gutora ababasimbura.

Iyi Komisiyo yahamije ko kuri uyu wa Gatandatu hazaba amatora yo gusimbuza abayobozi bari baratowe mu Nama njyanama n’abayobozi muri komite nyobozi z’uturere n’indi myanya mu Nzego z’ibanze batakiri mu myanya bari baratorewe bavuyemo  kubera impamvu zitandukanye.

Ni amatora azatangira kuba kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira, taliki ya 28 Ukwakira 2023.

Munyaneza Charles, Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ku ikubitiro ko aya matora azahera ku rwego rw’Umudugudu ndetse ko azakorwa nk’uko abayobozi bavuye mu nshingano bari baratowemo.

Yagize ati: “Ayo ku rwego rw’Umudugudu azatangira ku wa Gatandatu taRiki ya 28, hazabaho gusimbura abatakiri mu myanya,aba batorwa n’abaturage bagatora abagize komite nyobozi y’umudugudu iba igizwe n’abantu batanu,abatakiri mu nshingano hazatorwa ababasimbura.’’

Uyu muyobozi kandi yanagaragaje ko habayemo impinduka mu matora yo ku rwego rw’Umudugu aho bagiye kongeramo abagize biro z’Inama Njyanama y’Imidugudu.

Ati: “Ngira ngo abantu b’Inama Njyanama ari abaturage bose bafite imyaka 18 ari abagize Inama Njyanama y’Umudugudu, ariko ubu byarahindutse hari ibyiciro by’Inama Njyanama y’Umudugudu, ubu noneho hari abagahagaririye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, abagore, abajyanama b’ubuzima, abajyanama bashinzwe iby’ubuhinzi, abikorera abo ni bo bazaba bagize Inama Njyanama y’Umudugudu.’’ 

Munyaneza avuga ko aba ari bo bazitoramo abagize Inama Njyanama y’Umududugu ari bo Perezida, Visi Perezida n’Umunyamabanga.

Komisiyo y’amatora itangaza ko abakandida bagize Biro y’Umudugudu bagaragara ku munsi w’itora ari na bwo biyamamaza hakaba amatora kuri uwo munsi.

Ku bijyanye n’abayobozi bazatorwa ku rwego rw’Akarere, Komisiyo y’Amatora yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023 izasohora gahunda y’uko amatora azaba ateye ndetse ikavuga ko biteganyijwe azakorwa bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2023.

ZIGAMA THEONESTE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54