Impanuka: Gitifu yagonze abana bavaga ku ishuri umwe ahasiga ubuzima

Impanuka: Gitifu yagonze abana bavaga ku ishuri umwe ahasiga ubuzima

Mapendo Gilbert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, wari utwaye imodoka ya Jeep Toyota RAV4 ifite pulaki RAC 777 E, yavaga i Kigali, yagonze abana Icumi, igwamo umwana w’imyaka itandatu abandi icyenda barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye ejo ku wa Kabiri tariki ya 5 Ukuboza 2023, ibera mu Mudugudu wa Gasiza, Akagari ka Bisenga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Abanyeshuri icyenda ku ishuri rya GS Nyagasambu na E.M.L.R Christians School n’umugenzi umwe bari kumwe.

Umukundwa Brenda Kell w’imyaka itandatu ni we witabye Imana.

Umurambo wa nyakwigendera wabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyagasambu mu gihe abakomeretse bajyanwe ku bitaro bitandukanye hafi y’ahabereye impanuka.

Polisi yatangaje ko Mapendo Gilbert afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yabwiye itangazamakuru ko impanuka yatewe n’ubusinzi bw’uwari utwaye ikinyabiziga.

Yagize ati: “Guta umuhanda, akagonga abantu, hashobora kuba harimo n’ubusinzi.”

Polisi isaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda.

ACP Rutikanga akomeza avuga ati: “Ubuzima bw’abantu burahenze kandi buranababaza iyo umuntu abuze ubuzima, iyo amugaye.

Ni byiza ko hari imyanzuro tugomba gufata. Twongera kubasaba kubahiriza amategeko y’umuhanda”.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  2. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  3. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  4. Nyabihu: Poste de santé ya Marangara imaze imyaka 4 idatanga serivisi 6 Ukwakira 2026 Saa 12:38
  5. Kenya: Umuntu umwe yasanzwemo Ebola, ahita apfa 6 Ukwakira 2026 Saa 12:13