Imodoka y’ubutabazi yangirijwe muri Gaza

Imodoka y’ubutabazi yangirijwe muri Gaza

Komite y’Umuryango Mpuzamahanga Utabara Imbabare (ICRC) ivuga ko imodoka y’abatabazi yangirijwe mu mujyi wa Gaza.

Aljazeera yanditse ko umuryango utari uwa Leta wavuze ko amakamyo abiri yangiritse ndetse n’umushoferi akomereka byoroheje ubwo imodoka ya ICRC yari itwaye “ibikoresho byo kwa muganga byifashishwa ku bigo nderabuzima no mu bitaro bya Al Quds mu gace kibasiwe n’umuriro.

ICRC yavuze ko ihangayikishijwe cyane n’iki kibazo kandi yibutsa amashyaka inshingano zabo mu mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu, kubaha no kurinda abakozi b’inzego z’ubutabazi igihe cyose.

Ni mu gihe intambara yinjiye mu kwezi kwa kabiri kandi Isiraheli ikomeje kugaba ibitero hirya no hino muri Gaza.

Mu minsi yashize, ibitero by’indege byibasiye Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye aho abantu ibihumbi bagiye mu buhungiro, ndetse n’ibitaro, byuzuyemo inkomere kandi nta bikoresho by’ubuvuzi bihari.

Ku wa Kabiri, igitero cya Isiraheli cyasenye inzu nyinshi mu mujyi wa Khan Younis wo mu majyepfo ndetse no ku ishuri ryo muri Khan Younis, ibihumbi n’ibihumbi babaga mu byumba by’amashuri ndetse no ku kibuga bimuwe.

Kuva iyi ntambara yatangira ku ya 07 Ukwakira, Abanyapalestina 10.328 ni bo bamaze kuhasiga ubuzima.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54