Imiterere ya IRCAD, ikigo cy’ubuvuzi kigezweho cyuzuye i Kigali

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 6, 2023
  • Hashize amezi 8
Image

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 7 Ukwakira 2023, haratangizwa ku mugaragaro ishami ry’u Rwanda, ari na ryo rya mbere ku mugabane w’Afurika, ry’Ikigo cyo mu Bufaransa kizobereye mu guteza imbere ubushakashatsi no guhugura abaganga mu kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga (IRCAD Africa).

Ni ikigo cyuzuye i Masaka mu Mujyi wa Kigali cyitezweho kugira uruhare mu bushakashatsi ndetse no guhugura abaganga kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Icyo kigo kigizwe n’ibice bitandukanye birimo icyumba cyo guhuguriramo abaganga biga kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga, aho kwigira amasomo ajyanye n’ibyo kubaga, ibyumba byo gukoreramo ubushakashatsi ku ikoranabuhanga rigezweho, inzu mberabyombi n’ibindi.

Inzobere mu kubaga Prof Jacques Marescaux akaba ari na we washinze iki kigo cya IRCAD avuga ko ibizakorwa byose muri iki kigo bihuye n’ibikoreshwa n’ubundi mu mashami y’iki kigo hirya no hino ku Isi harimo n’icyicaro gikuru cyo mu Bufaransa.

Yagize ati: “Twahisemo ko ibizajya bikorerwa mu mashami yacu yose biba bimwe hose muri za IRCAD, ni kuvuga ngo amasomo bazajya biga hano ari ku rwego rumwe n’ibikorwa byo ku cyicaro gikuru, ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa ni rimwe n’ibyo dukora muri Amerika ndetse n’ahandi hose.”

Muri ibi bikorwa byo kubaga hari bimwe bizajya bikorwa hifashishijwe amarobo.

By’umwihariko kuri iri shami ry’u Rwanda, hari itsinda ririmo gukora ubushakashatsi ku mushinga ugamije kureba uburyo hakoreshwa ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI) mu gukoresha bimwe mu bikoresho by’ubuvuzi bitanga amakuru yizewe igihe abarwayi bavurwa.

Mu bari gukora muri uyu mushinga harimo n’Abanyarwanda bavuga ko iri koranabuhanga rizafasha muri uru rwego.

Dr Nsengiyumva Charles, Umujyanama mu bya tekiniki, avuga ko kuba iki kigo gishinzwe mu Rwanda kandi akaba ari ryo shami rya mbere rishinzwe ku mugabane w’Afurika ari ishema ku gihugu.

IRCAD Africa kuri ubu imaze kwakira abarenga 60 baturutse mu bihugu birenga 15 byo muri Afurika barimo guhugurwa n’inzobere mu kubaga ziturutse hirya no hino ku Isi.

IRCAD ni ikigo cyashinzwe mu mwaka wa1994 n’inzobere mu buvuzi Prof Jacques Marescaux, icyicaro gikuru kikaba giherereye mu Bufaransa.

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 6, 2023
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE