Imikino y’umunsi wa 25 ntacyo yahinduye ku makipe ahatanira igikombe

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 3, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image
APR FC ubwo yatsindaga Etoile de l'Est FC mu mukino w'umunsi wa 25

Marines FC 0-0 Musanze FC
AS Kigali 2-1 Gasogi United
Bugesera FC 1-0 Espoir FC

Gicumbi FC 1-3 Etincelles FC
Mukura 1-1 Gorilla FC
Police FC 1-1 Rayon Sports

APR FC 3-1 Etoile de l’Est FC

Rutsiro FC 0-4 Kiyovu

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 25 ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo, nta mpinduka zabaye hagati y’amakipe ahanganiye igikombe ari yo APR FC na Kiyovu kuko yombi yatsinze imikino yayo.

Ikipe ya APR FC yitwaye neza itsinda Etoile de l’Est FC ibitego 3-1 naho ikipe ya Kiyovu itsinda Rutsiro FC ibitego 4-0. Ikipe ya APR FC ikaba ikomeje kuyobora urutonde n’amanta 57 naho Kiyovu ikaza ku mwanya wa kabiri n’amanota 56.

Kiyovu yitwaye neza itsinda Rutsiro FC

APR FC na Kiyovu zikomeje kugendana mu manota mu gihe hasigaye imikino 5 ngo shampiyona igere ku musozo. Gusa aya makipe afitanye umukino ku munsi wa 27, taliki 14 Gicurasi 2022. Muri rusange uretse umukino uzahuza aya amakipe yombi, ikipe ya APR FC isigaje gukina na  Espoir FC, Gorilla FC, AS Kgali na Police FC naho Kiyovu isigaje gukina na Bugesera FC, Etoile de l’Est FC, Espoir FC na Marines FC.

Indi mikino y’umunsi wa 25 yabaye, Marines FC  na  Musanze FC  zanganyije 0-0, AS Kigali  itsinda Gasogi United ibitego 2-1, Bugesera FC itsinda Espoir FC igitego1-0. Ikipe ya Gicumbi FC yatsindiwe mu rugo na Etincelles FC igitego 1-0, Mukura inganya na Gorilla FC igitego 1-1 naho Police FC inganya na Rayon Sports igitego 1-1.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 25, APR FC ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 57, ikurikiwe na Kiyovu n’amanota 56, ku mwanya wa 3 hari Rayon Sports n’amanota 42, ku mwanya wa 4 hari AS Kigali n’amanota 40, Mukura n’amanota 39, Police FC (36), Musanze FC (36), Espoir FC (33), Marines FC (30), Bugesera FC (27), Etincelles FC (28), Gasogi United (26), Gorilla FC (24), Rutsiro FC (24), Etoile de l’Est FC (20) naho Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma wa16 n’amanota 16.

Imikino y’umunsi wa 26 biteganyijwe ko izaba taliki 07 na 08 Gicurasi 2022.

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 3, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE