IMF yemereye u Rwanda inkunga ya miliyari 329.8 Frw

IMF yemereye u Rwanda inkunga ya miliyari 329.8 Frw

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyiyemeje gusinyana amasezerano n’u Rwanda y’inkunga ya miliyoni 310 z’Amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 329.8 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Iyo nkunga igenewe gushyigikira amavugurura akomeje gukorwa mu bukungu bw’u Rwanda no kurushaho kubaka ubudahangarwa ku mihindadurikire y’ikirere. 

Inkunga  Rwanda rwemerewe biteganyijwe ko izemezwa n’Inama Nshingwabikorwa y’Ubuyobozi bwa IMF izaterana mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka. 

Ubuyobozi bwa IMF buvuga ko gahunda bufite ku Rwanda ijyanye n’uko bwamaze kuganira na Leta ku mavugurura agamije kongerera imbaraga urwego rw’imari, gukomeza gusigasira politiki irambye y’ifaranga no gukemura ingaruka za COVID-19. 

Itangazo rya IMF riragira riti: “Guhangana n’itakara ry’agaciro k’ifaranga, ibikenewe mu kubaka iterambere ry’igihe kirekire ndetse n’ibyago biterwa n’imihindagurikire y’ikirere biracyari intaza kuri politiki y’ubukungu bw’iyi Si ihindagurika uko bukeye n’uko bwije.”

Biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buziyongera ku kigero cya 6.8% muri uyu mwaka wa 2022, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa IMF. Ibyo bivuze ko ubukungu buziyongeraho 0.8% ugereranyije n’ikigero cyari cyateganyijwe muri Kamena. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48