Ikigo cy’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda, IKWIM Energies Ltd, cyatangijwe n’Abanyarwanda mu mwaka 2010 gitangaza ko cyihaye intego yo kwegera abakiriya bacyo mu Ntara zitandukanye ndetse no hanze y’u Rwanda.
Christophe Cyubahiro Ngarambe, Umuyobozi Mukuru wa IKWIM Energies ari na we wayitangije, asobanura ko ikigo cyatangiye gikora akazi ko gukwirakwiza peteroli n’ibiyikomokaho, birimo; amavuta y’ibinyabiziga (Lubricants), gazi yo gutekesha mu ngo (LPG), … Ni serivisi ikigo gikomeje kugeza ku bakiriya bacyo.
Ubuyobozi bwa IKWIM Energies bufite gahunda yo kwagurira ibikorwa bwabyo no mu zindi ntara, nyuma yo kuba yari isanzwe ifite sitasiyo za lisansi mu Mujyi wa Kigali, Bugesera no mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. Kubera amasezerano y’imikoranire zimwe muri Sitasiyo za IKWIM Energies Ltd zifite amabara ya Total, izindi muri Sitasiyo gihe gitoya (nk’amezi abiri) zizaba zifite amabara ya IKWIM Energies Ltd.
Mu mezi atatu ari imbere, ni ukuvuga mu kwezi k’Ukuboza 2026, sosiyete ya IKWIM Energies izaba ifite sitasiyo ya lisansi ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi. Christophe Ngarambe ahamya ko mu ntangiriro z’umwaka utaha, bazaba bafite sitasiyo mu Mujyi wa Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
Akomeza agira ati: “Turimo turateganya no kujya i Byumba mu Karere ka Gicumbi. Ntidupfa kujya ahantu aho ari ho hose, dushaka ahantu tubona ko igikorwa tugiye gukora kizagirira abantu benshi akamaro. Nk’Akarere ka Gicumbi gahuza Nyagatare na Kigali ndetse na Musanze.
Turateganya kuza Kayonza, naho ni ahantu heza cyane kuko wajya i Kibungo kimwe nuko wajya mu gice cy’Umutara. Tuzajya n’i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo. Muri gahunda zacu turateganya no kuva mu gihugu tukajya no mu bindi bihugu bidukikije, duhereye mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania.”
Mu mateka ya IKWIM Energies, ni sosiyete imaze imyaka 16 ibayeho aho yatangiye ikorana n’izindi sosiyete nini mpuzamahanga. Christophe Cyubahiro Ngarambe, Umuyobozi Mukuru wa IKWIM Energies, yabwiye Imvaho Nshya ko batangiye bakorana na sosiyete yitwa ‘Total’ iza kuva mu Rwanda, igurwa na sosiyete yitwa ‘Engen’ iyi na yo iza kugenda mu 2019/2020 igurwa na sosiyete yitwa ‘VIVO’. Ni mu gihe IKWIM Energies yari itangiye kwikorera ku giti cyayo, kubaka sitasiyo z’ibikomoka kuri peteroli no kwitegura kuzikorera, idakorera munsi y’izo sosiyete mpuzamahanga.
Ati: “Ubwo ni bwo IKWIM Energies yatangiye kwizanira amavuta yayo iyakuye hanze, n’ibindi bicuruzwa bikomoka kuri peteroli.”
Ngarambe akomeza avuga ati: “IKWIM Energies yatangiye ifite ubucuruzi buri ku rwego rwo hasi ariko aho ubungubu igeze, ifite igicuruzo cyavuye mu ishoramari mu gihe cy’umwaka (Turn over) aho kigeze kuri miliyari 40 z’amafaranga y’u Rwanda, nyamara dutangira mu 2011 aho ngaho twari kuri miliyari 9 ariko ubungubu turi hejuru ya miliyari 40, ni intambwe ishimishije.”
Ubuyobozi bwa sosiyete Nyarwanda itanga serivisi z’ibikomoka kuri peteroli, buvuga ko kugeza ubu bwatanze akazi ku rubyiruko hafi 200, bugashimangira ko buzakomeza kugira uruhare muri Politiki ya Leta yo guhanga imirimo ibyara inyungu kugera mu 2029, muri gahunda ya NST2.
Ku isoko ryo mu Rwanda IKWIM Energies ihagaze neza kuko yishimira ko yaje ku isoko ry’ingufu ari sosiyete yatangijwe n’Abanyarwanda nyuma yo kubona ubumenyi bwose buhagije kugira ngo ibe yabasha gutanga serivisi iri ku rwego rwo hejuru.
Ati: “Ntabwo IKWIM Energies yifuza gutanga serivisi isa n’iyo abandi bose batanga, cyangwa kwinjira ku isoko nta kintu gishya cyiza izaniye abayigana. Bibaye ari uko bimeze, yari guhitamo kubireka.
Icyo twifuza ni ukuzana ikintu gishya ku isoko, gutanga serivisi iri ku rwego rwo hejuru, kugeza ku banyarwanda serivisi idasanzwe. Umuturarwanda wese watugana, nuko yaba afite ikibazo ashaka gukemura, turifuza yuko yajya ava iwacu anezerewe kandi n’ikibazo cyakemutse.”
Kimwe mu bintu bitandukanya IKWIM Energies n’ibindi bigo biri ku isoko ry’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda, ngo ni uko buri munyarwanda wese wakenera serivisi, yahabwa serivisi iri ku rwego rwo hejuru ku buryo umukiriya ahava ikibazo yari afite gikemutse.
Imwe mu ntego IKWIM Energies ifite nuko hatakomeza kubaho sitasiyo za lisansi ahubwo hakabaho ikigo cy’ubucuruzi cy’ingufu ‘Energies Business Center’ kuko isanga gukomeza kwitwa aho ikorera ‘sitasiyo ya lisansi’ bituma isigara inyuma, ikindi ngo ntacyo biyimarira nk’ikigo gikeneye kwihuta mu iterambere.
Imwe mu ntego IKWIM Energies ifite nuko aho ikorera hose hatakomeza kwitwa no kuba ‘sitasiyo za lisansi’ ahubwo hagatunganywa neza kurushaho, maze hakitwa ikigo gihuriza hamwe Ingufu n’ubucuruzi bwazo ‘Energies Business Center’ kuko isanga gukomeza kwita aho ikorera ‘sitasiyo ya lisansi’ bisa nko gusigara inyuma, kuko lisansi izavaho mu bihe biri imbere.
Ati: “Ikindi kandi, nk’ikigo gikeneye kwihuta mu iterambere, tugomba gufatanya n’igihugu cyacu mu gushora imari mu cyitwa ‘Ingufu z’ejo Hazaza’ (Energies Of the Future) arizo; Ingufu z’amashanyarazi zitwara imodoka, Ingufu zituruka ku mirasire y’izuba, ….”
IKWIM Energies mu myaka 5 iri imbere, ifite intego yo gukuba amafaranga icuruza (Turn over) ku mwaka, akarenga miliyari 40 iriho ubu.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE