Ikirere kitameze neza cyadindije ingendo z’indege zijya n’iva mu Rwanda

Ikirere kitameze neza cyadindije ingendo z’indege zijya n’iva mu Rwanda

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir) cyatangaje ko ikirere kitameze neza, by’umwihariko igihu cyinshi cyateje kutagaragara neza kw’ikirere, byadindije zimwe mu ngendo z’indege zijya cyangwa ziva ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, gihungabanya gahunda zisanzwe z’ingendo.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara tariki ya 14 Mutarama 2026, yagize iti: “Bitewe n’igihu cyinshi cyateje imiterere y’ikirere itagaragara  ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, zimwe mu ndege zijya cyangwa ziva i Kigali zishobora gutinda.”

RwandAir yiseguye ku bari bafite ingendo ku bibazo bishobora kuba byatejwe n’izo mpinduka.

Yagize iti: “Turabasaba imbabazi ku mbogamizi zishobora guterwa n’ibi, kandi tubashimira ubwumvikane n’ubwihangane byanyu.”

Ubu RwandAir ikoresha indege 16 kandi iteganya kuzagera kuri 21 mu 2029. RwandAir mu mwaka ushize wa 2025, yaguze indege ebyiri nshya za 737-800  n’iya Airbus A330-200.

Nk’uko biteganywa muri Gahunda y’igihe kirekire y’Ubwikorezi mu Rwanda y’imyaka itanu (2024-2029), ibyerekezo bya RwandAir biziyongera bivuye kuri 23 mu 2023/24 bikagera kuri 29 mu 2028/29.

Muri iyo gahunda, umubare w’abagenzi biteganyijwe ko uzikuba kabiri, ukava ku basaga gato miliyoni 1 mu 2023/24 ukagera kuri miliyoni 2.1 mu 2028/29.

RwandAir iteganya kandi gutwara abagenzi bagera kuri miliyoni 1.2 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira muri Kamena 2026, ugereranyije n’abasaga gato miliyoni 1 yatwaye mu mwaka wa 2023/2024.

Indege za RwandAir zatangijwe n’ikirere kitari cyiza kuri uyu wa Gatatu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48