Ikiraro gihuza Muhanga na Ngororero cyasenyutse kibangamiye ubuhahirane

Ikiraro gihuza Muhanga na Ngororero cyasenyutse kibangamiye ubuhahirane

Abatuye Umurenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, bavuga ko ikiraro cya Buruge gihuza Umurenge wabo n’Akarere ka Ngororero unyuze ku mugezi wa Nyabarongo, kibangamiye ubuhahirane bakifuza ko ubuyobozi bubafasha kigasanwa mu buryo burambye.

Umwe mu bamotari avuga ko hari igihe yigeze kugwa muri iki kiraro, ku buryo yifuza ko ubuyobozi bwabafasha kigakorwa noneho bakoroherwa no gutwara abagenzi.

Ati: “Umva nkubwire iki kiraro nakiguyemo telefoni yanjye igwamo irabura gusa ngira Imana njyewe mba muzima na Moto isigara ihagamye mu byuma byacyo, muri make jyewe ndifuza ko ubuyobozi budufasha ha kigakorwa kugira ngo tworoherwe noneho n’abagenzi boroherwe no kugenda.”

Umwe mu babyeyi ukorera mu Karere ka Ngororero ataha mu Murenge wa Kibangu, avuga ko ikiraro cya Buruge gwikiye gukorwa kuko usanga iyangirika ryacyo ryarabashyize mu bwigunge.

Ati: “Jyewe ndifuza ko badufasha iki kiraro kigakorwa, kuko usanga tugorwa no kugera mu Ngororero, kuko hari igihe bidusaba kuzenguruka tunyuze i Rugendabari, ku buryo usanga igiciro bagutwariraho cy’amafaranga 1500 cyikubye inshuro eshatu, muri make cyadusize mu bwigunge kuba cyarangiritse.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Bizimana Eric, avuga ko iki kiraro  kigiye gukorwa ku bufatanye n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA).

Ati: “Ni byo ikiraro cya Buruge cyarangiritse, rero ubu turi gukorana n’ikigo RTDA, ku buryo no mu minsi ishize baje kugipima. Muri make kiri muri gahunda zo kuba kiri mu biraro bizakorwa. Rero abaturage twabashishikariza kuba bihanganye mugihe hagishakishwa ingengo y’imari yo kugikora”.

Ikiraro cya Buruge kibonwa nk’igisubizo ku baturage b’i Muhanga n’aba Ngororero kubera ko nta kiraro nibura cyo mu kirere cyubatswe mu Murenge wa Kibangu abaturage bashobora kwifashisha bambuka Nyabarongo.

Abatega moto bambuka iki kiraro bavuga ko bibagora cyane
Iyo abamotari bageze kuri iki kiraro bibabera ihuroizo kucyambuka kigaragaza ko gikeneye kubakwa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22