Ikipe y’u Rwanda y’Abangavu U20 yerekeje muri Nigeria

Ikipe y’u Rwanda y’Abangavu U20 yerekeje muri Nigeria

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 20 (U20) yerekeje muri Nigeria gukina umukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, ni bwo abakinnyi, abatoza n’abandi baherekeje Ikipe y’u Rwanda y’Abangavu bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali berekeza mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu wa Lagos, bakaza kuhava berekeza mu Mujyi wa Ibadan.

Mbere yo guhaguruka i Kigali ku mugoroba wo ku wa Kabiri Komiseri ushinzwe Umupira w’Amaguru w’abagore, Nikita Gicanda, yasabye abakinnyi gushiruka ubwoba, kurangwa n ‘ishyaka n’umwete kuko bizabafasha tuzitwara neza imbere ya Nigeria.

Uyu mukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025.

Umukino ubanza wabereye i Kigali, u Rwanda rwatsinzwe igitego 1-0.

Imikino y’Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Poland kuva 5 kugeza 27 Nzeri 2026.

Abakinnyi basabwe gushirika ubwoba bagakuramo Nigeria
Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 20 yatsinzwe umukino ubanza na Nigeria
Urutonde rw’abakinnyi 20 berekeje muri Nigeria
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48