Ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’indabo byinjije amadolari 3,866,583

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 10, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje hanze ikawa, icyayi n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 3,866,583.

NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga icyayi kingana na Toni 374.65; cyikinjiza amadolari y’Amerika 1,003, 396.

Ibihugu by’ingenzi icyayi cyoherejwemo ni muri Pakistan, mu Misiri no mu Bwongereza.

Ubuhinzi bw’ikawa bwo bwinjije amadolari y’Amerika 2,666,077
kuri Toni 417.6 aho igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 38.

Ikawa yoherejwe mu Bwongereza, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Koreya y’Epfo,Bushinwa no muri Australia.

Muri icyo cyumweru kandi u Rwanda rwohereje hanze ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo bingana na Mega Toni 159.9 byinjiza amadolari y’Amerika 197,110.

Ibikomoka kuri ubwo buhinzi byoherejwe mu Buholandi, mu Bwongereza, muri Leta Yunze Ubumwe y’Abarabu no muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 10, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE