Igikombe cy’Isi: Uwari umutoza wa Koreya y’Epfo yasezeye

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 29, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Umutoza Mukuru w’ikipe y’Igihugu ya Koreya y’Epfo, Hong Myung-bo, yeguye ku mirimo ye nyuma y’umusaruro mubi iyi kipe yagize mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Uyu mutoza yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 28 Kamena, nyuma yo gusoreza ku mwanya wa gatatu mu itsinda A n’amanota atatu.

Ati: “Nahagaze burundu ku mirimo y’ubutoza, ntabwo twatanze umusaruro abafana bari badutegerejeho. Nubwo mvuye mu Ikipe y’Igihugu, ntabwo nteye umugongo umupira w’amaguru wa Koreya. Nzakomeza gushyigikira Ikipe y’Igihugu mbikuye ku ndiba y’umutima wanjye, ndetse nizera ko igihe kimwe abantu bazongera kugirira urukundo ikipe nk’uko bisanzwe.”

Ibi byabaye nyuma y’uko Perezida wa Koreya y’Epfo, Lee Jae-Myung, aciye amarenga ko habayemo uburiganya mu gutanga imirimo mu Ikipe y’Igihugu, ndetse bikanavugwa ko yasabye ko bakorwaho iperereza.

Ati “Nta kujya mu gihirahiro ahubwo ni uguhuzagurika bitanga umusaruro utari uteganyijwe. Bigaragara ko ari intege nke z’abari bafite mu nshingano imyiteguro.

Iyo hajemo ikimenyane cyangwa icyenewabo mu gutanga inshingano ku muyobozi, umusaruro uza uba umeze nko gutwika urupapuro.”

Abakinnyi ba Koreya y’Epfo basubiye iwabo mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Kamena, mu rwego rwo kwirinda uburakari bw’abafana.

Ubwo iyi kipe yasezererwaga muri iri rushanwa mu 2018 itarenze amatsinda y’Igikombe cy’Isi, abafana bateye amagi abakinnyi ubwo bageraga muri Koreya.

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 29, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE