Igikombe cy’Amahoro 2022: Gahunda y’imikino ibanza ya ¼ 

  • Imvaho Nshya
  • Mata 26, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Taliki 26-04-2022

AS Kigali-Gasogi United (Nyamirambo-15h00)

Etoile de l’Est FC-Police FC (Ngoma-15h00)

Rayon Sports-Bugesera FC (Nyamirambo-18h00)

Taliki 27-04-2022

Marines FC-APR FC (Rubavu-15h00)

Imikino y’Igikombe cy’Amahoro 2022 igeze muri ¼ cy’irangiza, taliki 26 na 27 Mata 2022 hateganyijwe imikino ibanza ya ¼.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 26 Mata 2022 hateganyijwe imikino 3 aho ikipe ya AS Kigali ikina na Gasogi United. Umukino urebera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda (15h00). Ikipe ya AS Kigali yageze muri ¼ isezereye Etincelles FC naho Gasogi United isezereye Sunrise FC.

Kuri Sitade ya Ngoma saa cyenda (15h00) harabera undi mukino uhuze ikipe ya Etoile de l’Est FC na Police FC. Ikipe ya Etoile de l’Est FC yageze muri ¼ isezereye Mukura naho Police FC yasezereye La Jeunesse FC. 

Umukino wa gatatu urahuza ikipe ya Rayon Sports na Bugesera FC. Uyu mukino urabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo saa kumi n’ebyiri (18h00). Aya makipe yageze muri ¼ nyuma yo kwitwara neza muri 1/8 aho Rayon Sports yasezereye Musanze FC naho Bugesera FC isezerera ikipe ya Gicumbi FC.

Ikipe ya Rayon Sports izakira uyu mukino yashyizeho ibiciro byo kwinjira aho mu cyubahiro « VVIP » ari ibihumbi 20, iruhande rwaho « VIP » ni ibihumbi 10. Ahatwikiriye ni ibihumbi 5 naho ahasigaye hose ni ibihumbi 2. Uwifuza kugura itike akoresha uburyo bw’ikoranabuhanga akanda *939#.

Ku wa Gatatu taliki 27 Mata 2022 ni bwo hazaba umukino usoza imikino ibanza ya ¼ aho ikipe ya Marines FC izakira APR FC kuri Sitade Umuganda i Rubavu saa cyenda (15h00). Ikipe ya Marines FC yageze muri ¼ isezereye Kiyovu naho APR FC isezerera Amagaju FC.

  • Imvaho Nshya
  • Mata 26, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE