Igikombe cya Afurika kizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania cyashyizwe mu mpeshyi

Igikombe cya Afurika kizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania cyashyizwe mu mpeshyi

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yatangaje ko Igikombe cya Afurika kizabera muri Afurika y’Iburasirazuba kikazakirwa na Uganda, Kenya na Tanzania, cyashyizwe mu mpeshyi kuva tariki ya 19 Kamena kugeza ku ya 18 Nyakanga 2027.

Iri rushanwa rizakinwa ku nshuro ya mbere n’ibihugu bitatu ryaherukaga kubera muri aka karere mu myaka 50 iheruka.

CAF umuhango wo kugaragaza uko amakipe azahurira mu matsinda yo gushaka itike y’irushanwa uteganyijwe tariki ya 19 Ukuboza 2025 muri Maroc.

Imikino yo gushaka itike yaryo izaba hagati ya Werurwe n’Ugushyingo 2026. Ibihugu bitatu bizakira ni byo bimaze kubona itike yo kuzarikina.

Ibibuga bizakira iri rushanwa birimo Benjamin Mkapa Stadium, Samia Suluhu Hassan Stadium, Dodoma Stadium na Amaan Stadium zo muri Tanzania; Talanta Sports Stadium, Moi International, Bukhungu Stadium, Kipchoge Keino Stadium na Nyayo National Stadium zo muri Kenya, hakaba na Hoima Sports Stadium, Akii Bua Stadium na Mandela National Stadium zo muri Uganda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48