Igihe cyo guhagarika kunywa itabi no kuramira ubuzima ni iki – WHO

Igihe cyo guhagarika kunywa itabi no kuramira ubuzima ni iki – WHO

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, atangaza ko guhagarika kunywa itabi ari bwo buryo bwiza bwo kuramira ubuzima kandi ko igihe ari iki cyo guhagarika kurinywa.

Itabi ririmo nikotine, bumwe mu burozi bwangiza umubiri kurusha ubundi, bushobora gutuma umuntu ashabuka, ariko nanone bukaba bwamutera kujunjama n’urupfu.

Kunywa itabi bituma ubwo burozi bugera mu bwonko vuba kandi bugatembera mu maraso mu buryo bwihuse.

Dr. Ghebreyesus, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko abarenga miliyoni 7 ku Isi, bicwa n’itabi buri mwaka.

Yagize ati: “Itabi ryica abantu barenga miliyoni 7 buri mwaka, tuzahora tubivuga ko ritazongera kuduhitana ariko byagombye. Miliyoni 7 z’abantu bicwa n’itabi, biganje muri Hong Kong, Bagdad, Santiago, Madrid n’ahandi.”

Akomeza agira ati: “Iyo itabi riza kuba ari virusi, twagombye kuyita icyorezo. Abashakashatsi bagombye gukora inkingo z’itabi. Guverinoma n’ibigo bya Leta bagomba gukora buri kimwe cyose cyarinda abaturage ibisubiza inyuma iterambere ryabo.”

Agaragaza ko kugeza uyu munsi abarenga miliyari 6.1 barinzwe itabi binyuze mu ngamba z’ubwirinzi zashyizweho na WHO yayongereye uburyo bwo gushyiraho ingamba z’ubwirinzi, ugereranyije na miliyari 1 mu 2007.

Nubwo ku Isi hari ukugabanyuka kw’abanywa itabi ariko haracyari Miliyari 1.2 z’abantu banywa itabi ku Isi. Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus ashimangira ko mu bakuze, umuntu umwe muri batanu anywa itabi.

WHO ivuga ko inganda zikora itabi na zo zikiri ikibazo ku bakiriya bazo. Akomeza agira ati: “Dufite inshingano zo kurinda abana bacu indwara ziterwa no kunywa itabi. Ababyeyi, abarimu, abaharanira uburenganzira bwa muntu twese hamwe hiyongereyeho na za guverinoma, imiryango itari iya Leta.”

Yavuze ko urupfu rwose rukomotse ku itabi rwakwirindwa kuko WHO ifite ibyangombwa byose kugira ngo irinde abatuye Isi no mu kiragano kizaza.

Mu Rwanda, umusoro ku itabi warazamuwe aho igiciro cy’ipaki y’itabi cyavuye ku 130 Frw kikagera kuri 230 Frw, bituma habaho inyongera ya 36%.

Mu bihe bitandukanye, Minisiteri y’Ubuzima yagiye isaba Abanyarwanda kureka itabi kuko ryangiza ubuzima mu buryo bwinshi.

OMS ivuga ko ibihugu nibura 151, birimo u Rwanda, bifite amategeko abuza kunywera itabi mu ruhame, ayo mategeko arinda abantu 7/10 ku Isi yose ingaruka z’umwotsi w’itabi rinyowe n’abandi.

Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO)

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42