Igiciro fatizo ku bigori  bihunguye ni 400 Frw na 311 Frw ku bidahunguye

Igiciro fatizo ku bigori  bihunguye ni 400 Frw na 311 Frw ku bidahunguye

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM yatangaje igiciro fatizo ku bigori, aho ibihunguye ari amafaranga y’u Rwanda ku kilo naho ibidahunguye bikagura amafaranga y’u Rwanda 311 ku kilo.

Umwanzuro w’igiciro cy’ibigori wafatiwe mu nama yo ku itariki ya 18 Mutarama 2024 yahuje MINICOM, MINAGRI, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), abahagarariye abahinzi b’ibigori, inganda zibitunganya n’abahagarariye ibigo binini bigura ibigori mu Rwanda.

MINICOM yibukije abahinzi ko umusaruro wose w’ibigori ugurishwa ugomba gukusanyirizwa ahabugenewe, mu rwego rwo kunoza imicururize yawo.

Ikindi abaguzi bose basabwa kuba bafite ibyangombwa bigaragaza ko bemerewe gucuruza umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Abaguzi banasabwa kubanza gusinyana amasezerano n’amakoperative, no kwishyura mbere yo gutwara umusaruro wabo.

Iryo tangazo rya MINICOM rikomeza rivuga ko amafaranga yakatwaga ku bagurisha ibigori bidahunguye yakuwe mu giciro cyavuzwe haruguru, bityo abaguzi ntibemerewe kongera gukata abahinzi ibiro cyangwa amafaranga mu gihe baguze ibigori bidahunguye.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yasabye Inzego z’ibanze kuba hafi y’abahinzi, bakabafasha kubahiriza igiciro cyashyizweho.

Hagendewe ku ngamba zafashwe zo guhinga ahantu hose ndetse no mu nzuri kuri 70%, byitezwe ko umusaruro w’ibigori uzaboneka mu iki gihembwe cy’ihinga cya 2024 A hazaboneka umusaruro w’ibigori uri hagati ya toni ibihumbi 650 na 800.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Ntwari mark

Dufite ikibazo mukarere kanyagatare umurenge wakarangazi icyogiciro nicyubahirijwe igiciro ubungubu 170frw mutuvuganire

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50
  2. Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yari yerekeje i Lagos 7 Ukwakira 2026 Saa 12:19
  3. Korali Beula yakoze indirimbo ‘Yesu Kristo’ isubiza abamwizera ibyiringiro 7 Ukwakira 2026 Saa 12:08
  4. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15
  5. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13