Igiciro cya Litiro ya Lisansi cyashyizwe ku 1,663 FRW

Igiciro cya Litiro ya Lisansi cyashyizwe ku 1,663 FRW

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko igiciro cya Litiro ya lisansi ari amafaranga 1,663.

Igiciro cya Lisansi cyashyizwe ku mafaranga 1,663 kuri Litiro kivuye ku mafaranga 1,764 kuri Litiro cyari cyashyizweho kuva mu kwezi kwa Mata k’uyu mwaka.

Bivuze ko Lisansi yagabanutseho amafaranga 101 Frw kuri Litiro.

Ni mu gihe igiciro cya Mazutu cyashyizwe ku mafaranga 1,652 kuri Litiro kivuye ku mafaranga 1,684 kuri Litiro, bivuze ko Mazutu yagabanutseho amafaranga 32 Frw kuri Litiro imwe.

RURA yamenyesheje ko mu gihe cy’amezi abiri ari imbere uhereye uyu munsi tariki 05 Kamena 2024 Saa tatu z’umugoroba, ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byavuguruwe bitangira kubahirizwa.

Iri hinduka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42