Igiciro cya lisansi cyamanutseho 2 Frw mazutu igabanyukaho 3 Frw

Igiciro cya lisansi cyamanutseho 2 Frw mazutu igabanyukaho 3 Frw

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2024, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Inzego Zimwe z’Imirimo Ifite Igihugu Akamaro (RURA), rwatangaje  ibiciro bishya bya lisansi na mazutu.

RURA yasohoye itangazo kuri uyu wa 10 Gashyantare 2024 itangaza ko igiciro cya lisansi kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 1,637 kuri litiro na ho igiciro cya mazutu cyo ntikigomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 1,632 kuri litiro.

Ibi biciro bishya bisimbuye ibyaherukaga gushyirwaho byatangiye kubahirizwa ku ya 6 Ukuboza 2023, aho igiciro cya lisansi cyari 1639 kuri litiro naho mazutu ikaba yari ku mafaranga y’u Rwanda 1635 kuri litiro. Bityo lisansi yagabanyutseho amafaranga y’u Rwanda 2, mazutu igabanyukaho amafaranga y’u Rwanda 3.

Ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, bizatangira kubahirizwa tariki ya 12 Gashyantare 2024 saa sita z’ijoro (00h00).

RURA yatangaje ko impinduka z’ibiciro bishya zatewe n’uko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku isoko mpuzamahanga bihagaze.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RDC: Ebola imaze kugira imfubyi abana basaga 2 000  8 Ukwakira 2026 Saa 12:15
  2. Ubwenge Buhangano: Indi ntwaro y’imitwe y’iterabwoba 7 Ukwakira 2026 Saa 19:25
  3. Amavubi yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu myaka icyenda 7 Ukwakira 2026 Saa 15:32
  4. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  5. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04