Icyateye Nyirinkindi gukora ubukwe ku Munsi w’Intwari

Icyateye Nyirinkindi gukora ubukwe ku Munsi w’Intwari

Umuhanzi Nyirinkindi umenyerewe mu ndirimbo zo gukunda Igihugu yasobanuye impamvu yahisemo gukora ubukwe ku munsi wo Kwizihirizaho Intwari z’Igihugu, avuga ko yumva ko ubuzima bwe bufitanye isano n’Igihugu.

Nyirinkindi yashyingiranywe n’umukunzi we Umuhoza Raïssa tariki 01 Gashyantare 2026, mu bukwe bwari bubereye ijisho bwizihiye ababyeyi, inshuti n’Abavandimwe.

Mu kiganiro n’Imvaho nshya, Nyirinkindi yagaragaje ko mu myumvire ye afitanye isano rikomeye n’igihugu ku buryo yahisemo kubihuza kugira ngo igihugu nikijya kiba kiri mu byishimo bijye bihura n’uko nawe ari mu byishimo.

Ati: “Impamvu nabishyize ku Munsi w’Intwari ni uko ubuzima bwanjyebhari aho mba numva buhuriye n’Igihugu, usanga iminsi yose isanzwe ariko umunsi w’Intwari n’uwo Kwibohora ifite icyo isobanuye nkunda cyane.”

Nahisemo umunsi w’Intwari kuko numvaga ibirori byanjye hari aho bigomba guhurira n’Igihugu na cyo cyishimye, bizajya bituma mpora nzirikana Intwari, twizihiza ubutwari Intwari zagize nanjye njye nizihiza igihe nashingiye urugo.

Nyirinkindi avuga ko ikindi kiri mu byamusunitse guhitamo uwo munsi ari ukugira ngo ajye yigira ku ntwari no mu kubaka urugo rwe kuko ibyinshi mu bisabwa mu kuba intwari n’inabyo bisabwa mu kubaka urugo rwiza.

Ati: “Byose bisaba kwihangana. Nahoze numva Perezida avuga ngo abantu babiri bananirwa kubana gute? Nubwo nta gihe maze ndushinze ariko icyo mpamya neza ni uko utajya kuba intwari hanze iwawe byakunaniye, kuko byose bisaba kwihangana n’ubwitange.”

Nyirinkindi wamenyerewe mu ndirimbo zo gukunda Igihugu zirimo ‘Mwarakoze Inkotanyi’, Namwita Inkotanyi, yanahimbiye umukunzi we indirimbo yise ‘Ntukababare’ akayimuririmbira mu birori by’ubukwe bwabo.

Muri iyo ndirimbo hari aho agira ati: “Ntukababare Umuhoza, urizihirwa nkaberwa ukaba isengesho nasenze amahitamo meza nagize mu rukundo.”

Uwo muhanzi avuga ko ari indirimbo yanditse akimara gufata umwanzuro w’uko azamubera umugore ayihimba amubwira ko igihe bari kumwe azamutetesha.

Nyirinkindi yigeze kubwira Imvaho Nshya ko Inkotanyi kuri we ar’ubuzima. Kuko bazuye ubwa benshi ubwo zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi, Igihugu kikongera kubaho abantu batekanye.

Ubukwe bw’abo bombi bubaye bukurikiranye n’umuhango wo gusezerana mu mategeko wabaye tariki 08 Mutarama 2026, mu Murenge wa Remera.

Nyirinkindi avuga ko utaba intwari ahandi utari yo mu rugo rwawe
Nyirinkindi avuga ko yashyize ubukwe ku Munsi w’Intwari kuko ubuzima bwe bufiyanye isano n’Igihugu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25