ICJ yahamagariye Isiraheli kwirinda gukora ‘jenoside’ muri Gaza

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mutarama 26, 2024
  • Hashize amezi 4
Image

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024, mu cyemezo cyari gitegerejwe cyane, Urukiko Rukuru rwa Loni (ICJ) rwahamagariye Isiraheli gukora ibishoboka byose kugira ngo hakumirwe igikorwa icyo ari cyo cyose cya “jenoside” mu karere ka Gaza no kwemerera imfashanyo z’ubutabazi kwinjira.

 ICJ yavuze ko Isiraheli igomba gukumira igikorwa icyo ari cyo cyose cyaba “jenoside” muri Gaza.

Afurika y’Epfo yajuririye byihutirwa Urukiko Rukuru rwa Loni mu kwezi gushize, ivuga ko Isiraheli yarenze ku masezerano ya Loni yerekeranye na Jenoside. Yongeyeho kandi ko niba ibyemezo byayo byubahirizwa n’amategeko, Urukiko rudafite uburyo bwo kubishyira mu bikorwa.

Ikigo cy’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi z’Abanyapalestine (UNRWA) cyatangaje ko kitandukanyije n’abakozi benshi bashinjwaga na Isiraheli kuba baragize uruhare mu gitero cyo ku ya 7 Ukwakira 2023. Mu gusubiza, Amerika izahagarika by’agateganyo inkunga zose zizaza mu kigo cya Loni.

 Umujyi wa Khan Younès, mu majyepfo y’akarere ka Gaza, uracyamishwaho ibisasu mu buryo budasubirwaho. Ingabo za Isiraheli zibona ko ariho ubuyobozi bwaho bwa Hamas bwihishe.

Umuryango Mpuzamahanga wagaragaje impungenge zabyo nyuma y’umuriro w’ibisasu byibasiye ikigo cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe impunzi z’Abanyapalestine (UNRWA) cyahitanye abantu cumi na batatu ku wa Gatatu.

Raporo yatangajwe ku wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2024 na Minisiteri y’ubuzima ya Hamas, abantu 26.083 biciwe muri Gaza kuva intambara yatangira ku ya 7 Ukwakira 2023. Abenshi mu bapfuye ni abagore, ingimbi n’abana. Habarurwa abakomeretse barenga 64.000.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mutarama 26, 2024
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
lg says:
Mutarama 27, 2024 at 8:08 am

Génocide irakorwa kumugaragaro isi yose irebera hanyuma ngo birinde gukora génocide !!ubu rero bategereje ko hicwa abangana iki ngo bayite génocide kulimbura amazu insengero amavuliro amashuli kubwira abantu aho birunda byose ugutsemba babiha irihe zina ritari génocide bitwayo se aruko abantu bshize bose!

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE