Ibyoherejwe mu mahanga byinjije miliyari zisaga 160,9 Frw

Ibyoherejwe mu mahanga byinjije miliyari zisaga 160,9 Frw
U Rwanda rwohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi bitandukanye bigira uruhare mu kuzamura ubukungu ( Foto: NAEB)

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga mu gihembwe cya kabiri cy’ingengo y’imari ya 2021/2022 byinjije amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 160,9 z’amafaranga y’u Rwanda (amadolari y’Amerika 158.538.598).

Raporo y’igihembwe yatangajwe uyu munsi ku ya 1 Gashyantare 2022 ikubiyemo imibare y’umusaruro, ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga n’amafaranga yinjizwa n’ibicuruzwa  by’ubuhinzi mu mezi y’Ukwakira, Ugushyingo n’Ukuboza 2021, igaragaza ko amafaranga byinjije akabakaba miliyari 161Frw.

Ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 39% ugereranyije n’icyo gihe cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, aho amafaranga yinjiye yari amadolari y’Amerika 114.054.060 (asaga miliyari 115 z’amadaranga y’u Rwanda).

Amafaranga y’ibyoherezwa mu mahanga akomoka ku ikawa, icyayi n’ibireti yiyongereyeho 36% agera ku madolari y’Amerika 63,756.967 avuye ku madolari y’Amerika 46,851.502 yabonetse mu mwaka wa 2020/2021.

Ibindi bicuruzwa byoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 41% bigera ku madolari y’Amerika 94,781.631 bivuye ku madolari y’Amerika 67,202.558 muri 2020/2021 mu mwaka w’ingengo y’imari.

Amafaranga yavuye mu kugurisha icyayi yiyongereyeho 25.5%, agera ku  madolari y’Amerika 23,671.779 avuye ku  madolari y’Amerika 18,853.622 yinjiye mu 2020/2021 mu gihembwe cya kabiri cy’ingengo y’imari.

Ingano y’icyayi yoherejwe nayo yariyongereyeho 6.9% kigera kuri Mega toni 7,634 (MT 7,634) kivuye kuri Mega toni 7.140.9 (7.140.9 MT) mu gihembwe  nk’iki cya 2020/2021.

Igiciro mpuzangendo ku isoko mpuzamahanga nacyo cyiyongereye kugera ku madolari y’Amerika 3.10 ku Kilo avuye ku madolari y’Amerika 2.65 mu gihe kimwe cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021.

Ikawa yoherejwe mu mahanga yariyongereye igera ku madolari y’Amerika 38.427.853 USD ivuye ku madolari y’Amerika 26.111.829 mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021.

Bitewe n’igiciro cyiza ku isoko mpuzamahanga habaye kwiyongera ku gipimo cya 47%, aho igiciro mpuzandengo cyazamutse kigera ku madolari y’Amerika 4.9 ku Kilo kivuye ku madolari y’Amerika 3.7 ku Kilo mu gihembwe cya kabiri muri 2020/2021.

Ubwiyongere kandi bufite ishingiro no kwiyongera kwa 15.5% by’ikawa yoherezwa mu mahanga, ugereranyije n’ibihembwe bibiri bya 2020/2021 na 2021/2022.

Mu bindi bicuruzwa, umusaruro w’imboga woherezwa mu mahanga wiyongereyeho 3,3%, imbuto ku kigero cya 34,6% n’indabyo 48.8%.

Igiteranyo cy’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga bidasanzwe byiyongereyeho 41% bigera ku madolari y’Amerika 94,781.631 bivuye ku madolari y’Amerika 67,202.558 mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021.

Kuvugurura urwego rw’ubuhinzi rw’ibyoherezwa mu mahanga byaturutse ku mbaraga Guverinoma y’u Rwanda yashyizemo kugira ngo birinde ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyibasiye ubucuruzi, urwego rwohereza ibicuruzwa mu mahanga, kongera ingendo z’abantu no gukomeza kugarura ibikenewe hanze.

Ubuyobozi bwa NAEB buzakomeza gukurikiranira hafi uko ibintu byifashe no kwiyemeza gukomeza gukorana no gushyigikira abaterankunga bose b’agaciro mu rwego rw’ubuhinzi bw’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byujuje ubuziranenge busabwa n’amasoko mpuzamahanga kandi bigatuma urwo rwego rwunguka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25