Ibyo wamenya ku bihembo by’abahize abandi mu magare bizatangirwa i Kigali

Ibyo wamenya ku bihembo by’abahize abandi mu magare bizatangirwa i Kigali

Tariki ya 29 Ugushyingo 2025, u Rwanda ruzandika amateka yo kwakira ku nshuro ya mbere itangwa ry’ibihembo bya “Africa Cycling Excellence Awards 2025” bizabera muri Zaria Court.

Iki gikorwa cyo gushimira abahize abandi cyateguwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC) ku nshuro ya mbere, nyuma y’uko ku nshuro ya mbere mu mateka yakiriye  Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali muri Nzeri uyu mwaka.

Umuyobozi Mukuru wa Kamz Events Group Ltd, Freddy Kamuzinzi iri gutegura ACEA 2025, yasobanuye impamvu bahisemo ko ibi bihembo bibera mu Rwanda inshuro ebyiri zikurikiranya.

Ati: “Twasinyanye na CAC amasezerano y’imyaka ine dutegura iki gikorwa. Nk’Umunyarwanda nashyize igihugu imbere, mvuga ko inshuro ebyiri za mbere kizabera mu Rwanda mu 2025 na 2026, ubwo nyuma yaho itangwa ry’ibihembo rizajya mu kindi gihugu cyashaka kubyakira.”

Yongeyeho ati: “Icya kabiri u Rwanda rwakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare. Numvaga Nta kuntu twava muri Shampiyona ngo birangire aho, ejo igikorwa ntibike. Ni igitekerezo nari maranye imyaka ndavuga ngo reka  tuganire n’inzego za CAC turebe ko igikorwa kiba duhereye uyu mwaka.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko nubwo ibirori nyirizina bizaba tariki ya 29 Ugushyingo ariko tariki ya 28 Ugushyingo hari ibindi bikorwa biteganyijwe.

Ati: “Tariki ya 29 Ugushyingo ni bwo hazatangwa ibihembo aho hari n’umugoroba udasanzwe uzitabirwa n’abantu batandukanye. Mbere yaho, tariki ya 28 Ugushyingo, tuzaba dufite itsinda ryavuye muri CAC, abayobozi ba federasiyo 20 zo muri Afurika, abantu babiri bo muri UCI bayobowe n’ushinzwe imibanire mpuzamahanga, Perezida wa CAC na komite nyobozi yayo.

Abategura ibi bihembo hazahemba umukinnyi wahize abandi mu byiciro byose by’abagabo, umukinnyi mwiza mu bagore [Best Woman Elite], umukinnyi mwiza w’umugabo utarabigize umwuga ni ukuvuga atari “Continental na Pro Teams” n’Ikipe y’Igihugu nziza muri Afurika

Ku gihugu cyakiriye, hazahembwa Umunyarwanda witwaye neza mu bagabo no mu bagore mu gihe kandi hazahembwa umukinnyi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba mu bagabo n’abagore.

Guhemba abakinnyi bizashingirwa ku musaruro w’amasiganwa yo mu muhanda (Road Race) ku marushanwa yabaye kuva muri Mutarama kugeza muri Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali muri Nzeri.

Kamuzinzi Freddy yavuze ko ibihembo bya Africa Cycling Excellence Awards 2025 bishimangira amateka u Rwanda rwakoze yo kwakira neza Shampiyona y’Isi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17