Ibyanya by’inganda bya Muhanga, Rwamagana na Huye bigiye gutunganywa

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 21, 2024
  • Hashize ukwezi 1
Image

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibyanya bitatu byahariwe inganda birimo icya Muhanga, Huye na Rwamagana bigiye gutunganywa bigashyirwamo ibikorwa remezo byose nkenerwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari.

Byagarutsweho kuri iki Cyumweru na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze, ubwo yari yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Muhanga mu imurikagurisha n’imurikabikorwa.

Yavuze ko mu byo Leta iteganyiriza ab’i Muhanga n’ahandi harimo gutunganya ibyanya byahariwe inganda bigashyirwamo ibikorwa remezo nkenerwa.

Ati: “Twari turimo kwimura abaturage, tubaha ingurane. Haracyarimo abaturage tugishakira amafaranga ariko turizera ko Leta y’u Rwanda izayabona bidatinze kuko birihutirwa. Haracyari imihanda nayo tugomba gukora ariko icyiza ni uko kuva umwaka ushize hari abo twari twatangiye kwimura.”

Yakomeje agira ati: “Mu ngengo y’imari izaza tuzi neza ko hari andi azabonekamo naho tukaharangiza, hakajyamo ibindi bikorwa, hagomba kujyamo n’amazi, umuriro tugashyiramo uhagije cyane. Rero ubu ngubu, Muhanga iri mu byanya bitatu tugomba gukoraho byihuse, hiyongereyeho Rwamagana na Huye, ibyo byo amafaranga azaboneka.”

Mu byo abaturage n’abikorera b’i Muhanga muri rusange bamaze kugeraho muri iyi myaka 30 ishize, harimo isura y’Umujyi bakoreramo ukomeje kugenda waguka mu bunini, iterambere no mu bwiza.

Harimo kuba muri uyu mujyi harashyizwe icyanya cyahariwe inganda, harubatswe ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi n’amashanyarazi n’ibindi bifasha abikorera gukora bakagera ku iterambere.

Ikindi kandi Muhanga kuri ubu ni umwe mu mijyi yunganira Kigali. Ni ibintu abikorera  bavuga ko biteguye kubyaza umusaruro ayo mahirwe Leta igenda ibaha.

Minisitiri Dr  Ngabitsinze yongeye gushimangira gahunda Leta y’u Rwanda ifite yo kwagura icyanya cy’inganda kimaze kugeramo ishoramari rifite agaciro karenga miliyari 120 z’amafaranga y’u Rwanda.

RBA

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 21, 2024
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE