Iburengerazuba: ubutaka bugera ku 389 958 ntibwanditse kuri ba nyirabwo

Iburengerazuba: ubutaka bugera ku 389 958 ntibwanditse kuri ba nyirabwo

Intara y’Iburengerazuba ibarurwamo ubutaka bugera ku 389 958 butarandikwa kuri ba nyirabwo, Ubuyobozi bw’Intara bikaba bushishikariza abaturage kubwandikisha.

Ibi byagarutsweho mu nama yabereye ku Biro by’Intara y’Iburengerazuba kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukuboza 2023 itegura igikorwa cyo gufasha abantu batandikishije ubutaka bwabo kwihutira kubwandikisha.

Ni inama Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert ari kumwe n’intumwa z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikoreshereze y’Ubutaka bakoranye inama n’abayobozi b’Uturere, inzego z’umutekano mu rwego rwo gutanga umurongo ku gikorwa cyo gufasha abaturage kwandikisha ubutaka bwabo butanditse.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikoreshereze y’ubutaka igaragaza ko muri iyo ntara igizwe n’uturere 7 hari ubutaka bugera ku 389 958 butanditse kuri ba nyirabwo.

Nk’uko byasobanuwe muri iyi nama, hagizwe hati: “Mu Gihugu hari imitungo itanditse igera kuri 1 467 357 aho mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba ikihariye igera ku 389 958”.

Nk’uko byagenze no mu zindi ntara zabanje ndetse n’Umujyi wa Kigali, ni inama yitabiriwe n’inzego zitandukanye zose zizafasha kugira ngo icyo gikorwa kizagende neza kandi kirangire mu gihe cyateganyijwe.

Ubuyobozi bw’Uturere bukaba bwasabwe gukangurira abaturage kubyitabira bandikisha ubutaka bwabo.

Zimwe mu mpamvu z’ingenzi zituma uyu munsi hari ubutaka butanditse kuri ba nyirabwo harimo nko kudasobanukirwa akamaro kabyo, amakimbirane mu miryango, kwanga kubwandikisha ngo batazabutangira imisoro, ubutaka bw’imwe mu miryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, …

Iki gikorwa cyo kwandika ubutaka butanditse mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba kizatangira ku wa 03 Mutarama 2024, aho kizamara ibyumweru bibiri.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42