Iburasirazuba: Guverineri yijeje ubufasha abarokotse impanuka

Iburasirazuba: Guverineri yijeje ubufasha abarokotse impanuka

Rubingisa Pudence, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yijeje ubufasha abarokotse impanuka iherutse kubera mu kiyaga cya Mugesera gikora ku turere twa Rwamagana, Ngoma na Bugesera.

Amakuru aheruka agaragaza ko imibiri y’abantu 16 ari yo yari imaze gukurwa mu Kiyaga cya Mugesera mu Karere ka Rwamagana.

Mu baguye muri iyi mpanuka, Polisi yavuze ko harimo n’impinja ebyiri.

Imvaho Nshya yamenye amakuru ko abaguye mu mpanuka bose baturukaga mu Murenge umwe wa Karenge mu Karere ka Rwamagana.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwato bwari butwaye abaturage 46 bwararohamye, abantu 31 babasha kurokoka.

Mu butumwa bugufi Guverineri Rubingisa yatambukije ku rubuga rwa X, yavuze ko bakomeje kwihanganisha imiryango yaburiye abayo mu mpanuka y’ubwato kandi anayizeza ubufasha.

Yagize ati: “Ubuyobozi burakomeza kuba hafi abarokotse iyo mpanuka ndetse no gufasha mu gushyingura abazize iyo mpanuka”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP. Twizeyimana Hamdun yabwiye itangazamakuru ko impanuka y’ubwato yatewe no gutwara abantu benshi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22