Iburasirazuba: Abikorera bakanguriwe kubyaza umusaruro amahirwe ahari

Iburasirazuba: Abikorera bakanguriwe kubyaza umusaruro amahirwe ahari
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yagaragarije abikorera amahirwe ari muri iyo Ntara abasaba gushora imari bakayabyaza umusaruro (Foto Intara y'Iburasirazuba)

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba burakangurira abikorera kurushaho kubyaza umusaruro, bitewe n’amahirwe ahari bashishikarizwa kuhashora imari.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel ari kumwe n’Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera PSF Bafakulera Robert, bayoboye inama ihuje ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera kuva ku rwego rw’Intara kugera ku Murenge, abayobozi b’Uturere n’inzego z’umutekano baganira ku ruhare rw’abikorera mu iterambere ry’iyi Ntara.

Muri iyi nama, abikorera bagaragarijwe amahirwe mu ishoramari agaragara mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba haba mu buhinzi n’Ubworozi, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, inganda, iterambere ry’imijyi n’ibindi, basabwa kuyabyaza umusaruro.

Mu buhinzi n’ubworozi ni ikigega cy’igihugu kuko hera imyaka itandukanye, ari ibishyimbo, amasaka, ibigori n’ibindi ariko cyane cyane urutoki.

Mu bukerarugendo ni Intara ifite ibyiza nyaburanga byinshi, ibiyaga ndetse by’umwihariko hakaba ari naho hari Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Muri iyo Ntara harimo inganda zitunganya umusaruro utandukanye nk’umuceri, ibiryo by’amatungo n’izindi.

Ni Intara ifite ubucuruzi bwambukiranya imipaka by’umwihariko mu Karere ka Kirehe ahahuza u Rwanda na Tanzania, ni n’Intara ibonekamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nko mu bice bya Rwinkwavu, Musha n’ahandi. 

Guverineri yasabye abikorera gushora imari mu iterambere ry’imijyi na za Santere z’ubucuruzi; kumenyekanisha ibikorwa byabo, kubaka inzego za PSF, kubaka ubumenyi n’ubushobozi no gukora kinyamwuga mu kwihutisha iterambere ry’Uturere, Intara n’Igihugu muri rusange.

Umuyobozi wa PSF Bafakulera Robert, yashimiye ubufatanye bw’Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze muri iyi Ntara n’abikorera; asaba abikorera kubyaza umusaruro amahirwe mu ishoramari ari muri iyi Ntara, no kurangwa n’imikoranire myiza y’inzego za PSF mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu.

Umuyobozi wa PSF Bafakulera Robert ashishikariza abikorera gushora imari bakagira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu (Foto Intara y’Iburasirazuba)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48