Ibiro bya Twitter byafunzwe kugeza ku wa Mbere

Ibiro bya Twitter byafunzwe kugeza ku wa Mbere

Ubuyobozi Bukuru  bwa Twitter bwamenyesheje abakozi bose koi biro basanzwe bakorerabo bifunzw by’agateganyo kugeza ku wa Mbere taliki ya 21 Ugushyingo ariko ntihatangazwa impamvu bikozwe mu gihe ubwoba ari bwose mu bakozi basabwa gukora amasaha y’umurengera cyangwa bakazinga utwabo bagataha.

Elon Musk akomeje gukora impinduka muri ikikigo nyuma y’aho akiguriye asaga miliyari 44 z’Amadolari y’Amerika, akaba yarahereye ku kwirukana abari bagize Inama y’Ubutegetsi y’icyo Kigo bose, n’abandi bakozi barimo uwamukosoreye kuri Twitter, anyomoza amakuru yatangaje ko uru rubuga rutihuta kuri telefoni za Android.

Mu butumwa Elon Musk yandikiye abakozi ba Twitter bakorera ku Cyicaro gikuru, yagize ati: “Guhera ubu [ku wa Kane], dufunze by’agateganyo inyubako z’ibiro byacu ndetse n’amakarita abafasha kwinjjira yahagaritswe.   Ibiro bizafungurwa ku wa Mbere taliki ya 21 Ugushyingo.”

Ubwo butumwa bakiriye kuri E-mail bwaje bukurikira amakuru avuga ko abakozi benshi barimo kwivana mu kazi kubera ko Elon Musk yabasabye kwemera gukoraamasaha y’umurengera cyangwa bagataha.

Ubutumwa yabahaye buragira buti: “Nyabuneka mukomeze kubahiriza amabwiriza y’ikigo mwirinda gutangaza amakuru y’ibanga ku mbuga nkoranyambaga, kuyabwira ibinyamakurucyangwa n’ahandi hose.”

Elon Musk kandi yatangaje ko yagaruyse bamwe mu bakozi yari yirukanye ari bo Rahul Ligma na Daniel Johnson, yemera ko kubirukana ari rimwe mu makossa akomeye yakoze mu Buzima bwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. USA: Rurageretse hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Huawei y’u Bushinwa 25 Ugushyingo 2026 Saa 19:11
  2. Raheem Sterling yakatiwe igifungo cy’umwaka gisubitswe amezi 18 25 Ugushyingo 2026 Saa 18:47
  3. Inganda 3 z’icyayi cy’u Rwanda zahawe ibyangombwa byo kutangiza ikirere 25 Ugushyingo 2026 Saa 17:23
  4. Miss Mwiseneza Josiane yabonye A0 muri Marketing 25 Ugushyingo 2026 Saa 16:02
  5. Babu yashimiye Kivumbi King wamukuye muri koma akoresheje isengesho 25 Ugushyingo 2026 Saa 14:38