Ibiro bya IRMCT i Kigali bigiye gufunga imiryango

Ibiro bya IRMCT i Kigali bigiye gufunga imiryango

Ibiro by’Urwego  Mpuzamahanga rwashyiriweho Imanza z’Insigarira z’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) by’i Kigali bigiye gufunga imiryango bitarenze mu kwezi kwa Kanama 2024.

Byashimangiwe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije akaba n’Umwanditsi w’Urukiko rw’urwo rwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), Abubacarr Tambadou, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane taliki ya 15 Gashyantare 2024.

Tambadou yavuze ko uru rugereko ruzasoza imirimo yarwo, rukanafunga ibiro byarwo i Kigali ku wa 31 Kanama 2024.

Icyakora Abubacarr Tambadou yagaragaje ko uru rugereko ruzakomeza gufatanya n’u Rwanda hagamijwe kugeza mu butabera abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomeje kwidegembya hirya no hino ku Isi.

Mu mwaka wa 2015, nyuma y’imyaka 21 ruca imanza z’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwakoreraga i Arusha muri Tanzania rwasoje imirimo yarwo, maze imanza zisigaye ruzisigira IRMCT kugira ngo abe ari yo iziburanisha.

IRMCT na yo kandi yahawe gucunga inyandiko zose zijyanye n’ibyabaye mu rukiko rwa ICTR mu myaka rwari rumaze rukora.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umuhanzi Christopher yakoze igitaramo cy’amateka muri Uganda 7 Ugushyingo 2026 Saa 21:13
  2. Amatora : Abagore n’abafite ubumuga biyemeje gushyira imbere uburenganzira bw’abo bahagarariye 7 Ugushyingo 2026 Saa 20:27
  3. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  4. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  5. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27