Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda miliyari 20 Frw mu minsi 4

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda miliyari 20 Frw mu minsi 4

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga hagati ya tariki 5 na 9 Ukwakira 2026 byinjije 13 828 948 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyari zirenga 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Imibare ya NAEB igaragaza ko muri icyo gihe cy’iminsi ine, u Rwanda rwohereje hanze toni 9 412 z’ibicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Ikawa ni yo yinjije amafaranga menshi mu bicuruzwa byihariye byoherejwe hanze, aho toni 660 zinjije 5 730 628 z’amadolari ya Amerika. Icyayi cyinjije amadolari ya Amerika 790 098 kivuye kuri toni 265.

Imboga zoherejwe hanze zingana na toni 460, zinjiza amadolari ya Amerika 594 215, mu gihe imbuto zingana na toni 483 zinjije amadolari ya Amerika 604 174.

Indabo na zo zoherejwe ku isoko mpuzamahanga zingana na toni 28, zinjiriza igihugu amadolari ya Amerika 110 963, mu gihe ibikomoka ku matungo byoherejwe hanze byari toni 7 275, byinjiza amadolari ya Amerika 5 569 865.

Amasoko yakiriye ibicuruzwa by’u Rwanda arimo u Bushinwa, u Bwongereza, u Bufaransa, u Buholandi, u Budage, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bubiligi, Afurika y’Epfo, u Buhinde ndetse n’ibihugu bitandukanye bya Afurika.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1.  Musanze: Abashaka kubakisha ibiti mu Kinigi bihanangirijwe  15 Ukwakira 2026 Saa 17:38
  2. U Rwanda ni umuturanyi ugutera kwifuza ababyeyi beza- Dr Okello 15 Ukwakira 2026 Saa 15:42
  3. Abanyeshuri bo mu bigo 220 barigishwa indangagaciro z’ubutwari 15 Ukwakira 2026 Saa 15:12
  4. Rwanda Premier League yafatiye ibihano Kigali FC na Gicumbi FC 15 Ukwakira 2026 Saa 14:52
  5. RDC: Abiciwe ababo i Beni bamaze imyaka 12 basaba ubutabera  15 Ukwakira 2026 Saa 14:35