Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda asaga miliyari 14 Frw mu minsi itanu

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda asaga miliyari 14 Frw mu minsi itanu

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi Byoherezwa mu Mahanga (NAEB) cyatangaje ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe ku masoko mpuzamahanga mu minsi itanu byinjirije u Rwanda asaga miliyari 14 Frw, ahwanye na miliyoni 9,9 z’Amadolari y’Amerika.

Aya mafaranga yabonetse hagati ya tariki ya 28 Nzeri na tariki ya 2 Ukwakira 2026, nyuma y’uko u Rwanda rwohereje hanze toni 9 656 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Ikawa ni kimwe mu bicuruzwa byinjije amafaranga menshi, aho toni 604 zayo zoherejwe hanze zikinjiza miliyoni 1.6 z’Amadolari y’Amerika, ahwanye n’asaga miliyari 2,3 Frw.

Ku ruhande rw’icyayi, u Rwanda rwohereje toni 400, zinjiza miliyoni 1,1 z’Amadolari y’Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 1,6 Frw.

Imboga zoherejwe hanze na zo zagize uruhare muri aya mafaranga, aho zinjije ibihumbi 508,1 by’Amadolari y’Amerika, ahwanye n’asaga miliyoni 750 Frw. Muri icyo gihe, u Rwanda rwohereje toni 489 z’imboga.

Imboga z’u Rwanda zoherejwe ku masoko yo mu bihugu bitandukanye birimo u Bushinwa, Ubwami bw’u Bwongereza, u Bufaransa, u Buholandi, u Budage, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bubiligi na Afurika y’Epfo.

Imbuto na zo zoherejwe ku masoko mpuzamahanga, aho zinjije ibihumbi 674 by’Amadolari y’Amerika, ahwanye n’asaga miliyoni 995 Frw. Izi mbuto zagejejwe cyane cyane mu bihugu bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse no mu bindi bihugu byo ku Mugabane wa Afurika.

Naho indabo zoherejwe hanze zinjije ibihumbi 86.8 by’Amadolari y’Amerika, ahwanye n’asaga miliyoni 128 Frw.

Indabo z’u Rwanda zoherejwe mu masoko arimo Afurika y’Epfo, u Buholandi, u Bubiligi n’Ubwami bw’u Bwongereza.

Aya mibare igaragaza uruhare rukomeje kugira uruhare runini mu kuzamura ibyoherezwa mu mahanga no kwinjiriza igihugu amadovize binyuze mu buhinzi n’ubworozi.

Imiteja ni imwe mu mboga u Rwanda rwohereza ku isoko mpuzamahanga (Foto NAEB)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49