Ibicuruzwa u Rwanda rwohereje hanze byinjije asaga miliyari 7 Frw

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 5, 2024
  • Hashize amezi 2
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje hanze ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 7.

Ikawa, icyayi n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo, ikawa, icyayi n’ibindi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi u Rwanda rwohereje hanze bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 5 720 850, akaba asaga miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize guhera ku itariki ya 26 Gashyantare kugera ku ya 1 Werurwe 2024, u Rwanda rwohereje mu mahanga Mega Toni 183 z’ikawa zinjiza amadolari y’Amerika 973,778. Igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 5.32.

Muri icyo cyumweru kandi NAEB itangaza u Rwanda rwohereje mu mahanga Mega Toni 735 z’icyayi zinjiza amadolari y’Amerika 2,268,151. Igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 3,09.

Ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto u Rwanda rwohereje hanze Mega Toni 428, zinjije amadolari y’Amerika 357,512. Igiciro mpuzandengo cyari amadolari y’Amerika 0,84 ku kilo.

Imbuto zoherejwe mu Burayi, Asia no muri Afurika.

Ibinyabijumba, ifu, ibinyamavuta n’ibindi byoherejwe hanze byinjije amadolari y’Amerika 637 419. Byoherejwe muri Afurika no mu Burayi.

Ibindi bicuruzwa byoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize harimo amata n’ibiyakomokaho, ibikomoka ku nyamaswa, inyama, amagi, amafi, ibinyamisogwe n’ibinyampeke byinjije amadolari y’Amerika 1 483 990.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 5, 2024
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE