Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko ibiciro ku masoko muri Nzeri 2026 byiyongereye ku kigero cya 17,2% ugereranyije na Nzeri 2025.
Ibipimo byatangajwe kuri uyu wa 10 Ukwakira 2026, byerekanye ko ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 20,9%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 18,3%.
Ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 22,4% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 18,9%. Ugereranyije Nzeri 2026 na Kanama 2026, ibiciro byiyongereyeho 2,7%.
Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,3%. Ugereranyije Nzeri 2026 na Nzeri 2025, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 11,4%.
Muri Kanama 2026 byari byiyongereyeho 15,7% ugereranyije n’ukwezi kwa Kanama 2025.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE