Ibiciro ku isoko byiyongereyeho 13% muri Mata 2026

Ibiciro ku isoko byiyongereyeho 13% muri Mata 2026

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare,(NISR) cyatangaje ko ibiciro ku isoko muri Mata 2026, byiyongereye ku kigero cya 13% mu Mujyi, mu gihe mu cyaro byiyongereye 10.6% ugereranyije n’ukwezi nk’uko k’umwaka ushize.

NISR yatangaje ko ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,8%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 17,1%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 21,3%.

Ni mu gihe ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 70%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongeraho 23,7% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 18,5%. Ugereranyije na Mata 2026 na Werurwe 2026, ibiciro byiyongereyeho 4,7%

NISR yatangaje ko iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,3%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 5,9% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 15,1%.

Ni mu gihe ugereranyije ukwa Mata 2026 n’ukwa 2025, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 12,5%.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48